Umujyi wa Kigali wahize indi muri Afurika mu gutanga serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga

Share Now

Byavuye mu igenzura ryakozwe ku mijyi yimakaza ikoranabuhanga muri Afurika (Smart cities index) byamuritswe ku wa Gatatu, tariki ya 6 Nzeri 2023, byagaragaje ko Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa mbere.

Igenzura ryakozwe n’Ikigo Nyafurika Dala Africa. Ubwo ryakorwaga habazwaga ibibazo ndetse hagatangwa ibimenyetso bigaragaza ibyo umujyi wakoze mu kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zirimo ubukungu no guhanga udushya, gutwara abantu n’ibintu, gutanga serivisi zirebana n’imiyoborere, imibereho myiza y’abaturage no kubungabunga ibidukikije.

Mu byo Umujyi wa Kigali watanze mu isuzuma harimo IremboGov itangirwaho serivisi za Leta, ibikorwa byakozwe mu kubungabunga ibidukikije, ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi n’ibindi.

Muri rusange Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere mu mijyi yimakaza ikoranabuhanga ku rwego rwa Afurika ukurikirwa n’uwa Tunis muri Tunisie, Nairobi muri Kenya, Cape Town muri Afurika y’Epfo, Accra muri Ghana na Lagos muri Nigeria.

Mu bijyanye n’imiyoborere myiza Umujyi wa Kigali wahize indi ukurikirwa na Nairobi, Capetown, Rabat (Maroc) na Tunis mu gihe ku birebana n’imibereho myiza Umurwa Mukuru w’u Rwanda waje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Tunis ukurikirwa na Capetown, Port Louis (Ibirwa bya Maurice) na Gaborone yo muri Botswana.

Ahandi u Rwanda rwitwaye neza ni mu kubungabunga ibidukikije aho Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa gatatu inyuma ya Port Louis, Cape Town, ukurikirwa naTunis na Accra.

Mu bindi byiciro birimo nk’imijyi yimakaje iterambere ry’ubukungu no guhanga udushya ntabwo Umujyi wa Kigali uza muri itanu ya mbere ahubwo iyobowe n’uwa Nairobi, Johannesburg, Accra, Lagos na Tunis.

Umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali

Mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, Umujyi uza ku isonga muri Afurika ni Cape Town ugakurikirwa na Nairobi.

Imijyi itanu iza ku myanya y’inyuma ni Lomé muri Togo, Kinshasa muri RDC, Ougadougou muri Burkina Faso, Nouakchott muri Mauritanie na N’Djamena muri Tchad.

Abakoze icyegeranyo bagaragaza ko byakozwe mu rwego rwo kwerekana uko imijyi iri kwihuta mu iterambere no kwimakaza ikoranabuhanga.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yashimye abaturage bawo n’abayobozi mu nzego zitandukanye bafatanya kubaka iterambere ryawo.

Ati “Ndashimira cyane abakozi bagenzi banjye n’abanyamujyi ku gushyira hamwe imbaraga mu gutuma umujyi wacu uba mwiza kandi ukaba mu yimakaza ikoranabuhanga. Ibyo kandi tubikesha ubuyobozi bwiza n’ubufasha duhabwa muri uru rugendo.”

Kwerekana ibi bipimo bishobora gufasha inzego zitandukanye zirimo izifata ibyemezo kuzamura imikorere myiza, gukurura ishoramari, guhanga udushya no kwimakaza iterambere ridaheza.

Inkuru ya Igihe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *