U Buhinde: Umutekano wakajijwe i New Delhi kubera inama ya G20
Mu Buhinde ni umunezero gusa kubera imyiteguro yo kwakira inama ya G20 ku ya 9 na 10 Nzeri, ihuza ibihugu 19 bikize ku Isi, hiyongereyeho Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi. New Delhi ikaba yuzuye umunezero kandi biteganyijwe ko umutekano ukazwa kubera iki gikorwa gikomeye.
Abayobozi bubatse ikigo gishya cy’ikoraniro muri iyi nama, kizafungurwa ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri.
Byongeye kandi, New Delhi yongeye gushyirwaho amashusho manini yerekana ibimenyetso by’u Buhinde ndetse n’amafoto ya Minisitiri w’intebe Narendra Modi yakwirakwijwe hirya no hino muri uyu mujyi, uzakira inama ya G20, kugira ngo ibe urubuga rwa politiki mbere y’amezi arindwi hateganyijwe amatora y’abadepite, no kwereka Abahinde ko bizamura igihugu ku rwego mpuzamahanga, aho Isi yose izaba yerekeje amaso mu Buhinde.
Iyi ni imwe mu nama nini zitegurwa n’u Buhinde kuva bwabona ubwigenge, nyuma y’inama y’u Buhinde n’Afurika yo mu 2015 n’iy’ibihugu bidafite aho bibarizwa mu rwego rw’ubukungu mu 1983.
Biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu barimo Abaperezida b’Amerika n’uw’u Bufaransa. n’imiryangompuzamahanga bagera kuri mirongo itatu bitezwe i New Delhi.
Umutekano wakajijwe, igice kinini cy’agace ka New Delhi kizaba kitari nyabagendwa ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri no ku Cyumweru tariki ya 10 Nzeri, amashuri n’inzu z’ubucuruzi bizafungwa.

Inkuru ya Brightafrica
