Kenya: Hatashywe uruganda rukora imbunda nto
Kuri uyu wa Kane Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yafunguye ku mugaragaro uruganda rukora intwaro nto rwatwaye miliyoni zisaga 37 z’amadolari.
Uru ruganda rwubatswe mu gace ka Kiambu gaherereye rwagati mu gihugu.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro uru ruganda, Perezida Kenyatta yavuze ko kurwubaka biri muri gahunda ya Leta yo kwigira no guteza imbere ibyakorewe imbere mu gihugu.
Yavuze ko uko kubaka inganda nyinshi bizagabanya ubushomeri mu rubyiruko.
Yagize ati “Uyu musingi uzadufasha kugabanya ikiguzi cy’intwaro, bitugabanyirize umutwaro byanyuragamo ngo tuzivane hanze, bihe ubwigenge inzego z’umutekano za Kenya kandi bidufashe gukora intwaro zigezweho.”
Urwo ruganda rushya rufite ubushobozi bwo gukora imbunda nto 12 000 ku mwaka, kandi 60 % by’ibizikoze ni ibituruka imbere

Source :Igihe
