Ibigo 12 by’ikoranabuhanga mu Rwanda bifite udushya dushobora guhangwa amaso mu 2017
Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbere gahunda yo guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga, nk’imwe mu nkingi izafasha Abanyarwanda gutera imbere bakagera ku bukungu buciriritse mu 2035.
Ibigo byinshi by’ikoranabuhanga byaravutse, ari nako bihagurukira guhanga udushya dufasha Abanyarwanda koroherwa n’ubuzima basaba cyangwa batanga serivisi zitandukanye. Aha twavuga nka serivisi za leta hafi ya zose zisigaye zitangwa binyuze ku rubuga Irembo, uburyo bwo kwishyurana no kubitsa amafaranga n’ibindi.
Hashize imyaka ibiri hemejwe politiki yo guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu buryo bwihariye, muri urwo rugendo rwose hari ibigo 12 by’ikoranabuhanga byo mu Rwanda buri wese yahanga amaso muri 2017, kuko byitezweho gukomeza guhindura imibereho y’Abanyarwanda binyuze mu ikoranabuhanga.
Steadybits: Ni ikigo cyakoze porogaramu ya mudasobwa ituma abantu baganira imbonankubone binyuze mu mashusho n’amajwi.
Blue Innovation Ltd: Iyi yakoze porogaramu ifasha abafata ibyemezo kubona amakuru y’ukuri, yizewe mu gihe bakora isuzuma n’ubugenzuzi.
Mobicash: Ni uburyo bwo kubitsa no kwishyura binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho rya telefoni ngendanwa. Ubwo buryo umuntu ushaka kwishyura cyangwa kubitsa akoresha telefone ye, ariko bigasaba ko aba afite konti kuri Mobicash ikorana na banki.
Ubu buryo bwavumbuwe n’Umunyarwanda Patrick Gordon Ngabonzima mu mwaka wa 2007, bukoreshwa mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda, u Burundi, Uganda, Botswana, Congo Brazaville, Ghana, Kenya, Tanzania, Zambia n’ahandi.
Dope Apps: Ni urubuga rutuma abarukoresha bategura ingendo zabo mbere rugakomeza kubaha amakuru ajyanye nazo cyangwa ayerekeye umugenzi.
UPlus Mutual Partners: Ni urubuga rwa internet na porogaramu ya telefoni ifasha abantu kwizigamira mu matsinda no kuguza amafaranga hagendewe ku cyizere iryo tsinda rifitiwe.
QuickRide: Ni uburyo bufasha abatanga serivisi z’ubwikorezi kuzigeza ku bazikeneye neza kandi vuba.
Gawana: Ni porogaramu ya telefoni ifasha abashaka gutembera n’imodoka mu mijyi yose yo muri Afurika y’Iburasirazuba.
GO: Yakoze uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abahinzi bato kongera umusaruro no gutera imbere mu bijyanye n’imari. Ubu buryo bufasha umuhinzi gukurikirana ibihingwa bye umunsi ku munsi, bukanamufasha guhura n’umuguzi mu gihe yasaruye bakumvikana igiciro kiboneye.
VugaPay: Yakoze uburyo bwihuse kandi butekanye bwo kohererezanya no kwakira amafaranga kuri telefoni ngendanwa mu bihugu bitandukanye. Ibi birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, RDC, Niger, Malawi na Zambia.
Kasha: Yakoze uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abagore n’abakobwa gutumizaho ibikoresho by’isuku yabo yihariye. Mu nama yiswe ‘Seedstars World’ (SSW), iherutse kubera i Kigali, iki kigo cyaje ku isonga mu bigo bitangira ariko bifite ahazaza heza.
MindSky: Ni uburyo butuma Abanyafurika bafite ubushobozi buke bateza imbere ibitekerezo byabo binyuze mu guhabwa inguzanyo ku nyungu nto ishingirwa kubyo binjiza.
Raisins Ltd: Ifite ikoranabuhanga ry’amatara agurika kandi arondereza umuriro ku kigero cya Watt imwe.
Ibi bigo nibyo byitabiriye amarushanwa y’urubuga Seedstars World ruteza imbere ibitekerezo by’imishinga n’amarushanwa ku rwego mpuzamahanga no kwagura amasoko ya ba rwiyemezamirimo.
Aya marushanwa yegukanywe na Kasha, ikurikirwa na Quick Ride, naho MindSky iza ku mwanya wa gatatu.
