Ikoranabuhanga mu Rwanda: Serivisi za interineti zihutisha imikorere

Share Now

Umuvuduko w’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga urakomeza kwiyongera ku Isi ari nako rikomeza kugenda rihindura byinshi mu mibereho y’abantu haba mu kwihutisha serivisi, guhanahana amakuru, bizinesi, kumenya amakuru yo hirya no hino ku isi, n’ibindi.

Iyo witegereje imibereho muri iki gihe, ukagereranya no mu gihe cyashize, ikoranabuhanga mu itumaho ritarasakara uhita ubona ikinyuranyo kinini.

Ibyo bigaterwa n’uko ubu usanga ikoranabuhanga rigenga ibintu byose, ku buryo bitorososhye ko hari umuntu watera imbere atarikoresheje.

Uwizeye Louise, ni umuyobozi w’imwe muri ‘company’ igurisha amatike y’indege akaba ari na we wayishinze nyuma yo kurangiza amasomo.

Ni umwe mu bagore bazi imikoreshereze y’ikoranabuhanga, aho avuga ko rimworohereza mu kazi ke ka buri munsi.

Yagize ati “Ikoranabuhanga rimfasha kwihutisha umurimo kandi mbasha kumenya amakuru yo ku isi yose mu buryo bwihuse. Rituma ntanga serivisi inoze kandi yihuta.”

Akomeza ashima Leta y’u Rwanda uburyo yitaye cyane mu gushyira imbaraga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, n’abagore n’abakobwa ntibasigare inyuma nk’uko mbere y’uko igihugu kibohorwa basigazwaga inyuma muri byinshi.

Yagize ati “Ndashimira imiyoborere myiza y’igihugu cyacu uburyo hakozwe ibishoboka byose ikoranabuhanga rikatugeraho kuko kuri ubu ryakemuye byose.

Ni ryo ridufasha mu mirimo yacu ya buri munsi kuko iyo umukiliya ari kure ashobora guhamagara cyangwa akakwandikira ubutumwa kuri E-mail yawe ugahita uyibona kuri telefoni, ugahita umenya ibyifuzo afite, ugahita umuha serivisi akeneye kuko hari uburyo nahuje porogaramu dukoreramo na telefoni yanjye.”

Aha, ngo ashobora kumusubiza kuri E-mail, kuri WhatsApp, Facebook cyangwa ahandi. Ati “Ubu, cyane cyane mu birebana na bizinesi, umwanya wari gutakaza wavuyeho kuko ikoranabuhanga riradufasha cyane mu kazi kacu ka buri munsi, turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu.

Nk’ubu ngereranyije n’ahandi nageze muri bimwe mu bihugu duturanye hari aho biba bitoroshye kuhakorera kubera kubura umuyoboro wa internet ariko aho uri nkora akazi kose nakagombye gukorera iwacu kandi ndi kure bityo akazi kagakomeza.”

Abagore batandukanye barimo Nyirarukundo Clementine ukorera ubucuruzi mu Karere ka Kicukiro bavuze ko ubu gutunga telefoni igendanwa biba bihagije kugira ngo nyira yo ashobore kubona ibintu bitandukanye yibereye mu rugo.

Bamwe mu bakoresha ikoranabuhanga rya murandasi (Internet connection) baratangaza ko ryakemuye ibibazo byinshi by’ubucuruzi kandi rikabafasha gukoresha neza igihe cyabo.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bemeza ko isi yabaye umudugudu, kuri bo, kubera amakuru babona kuri internet kandi n’akazi kihuta kurusha uko byari bisanzwe.

Uwizeye Louise, Umuyobozi w’imwe muri ‘company’ igurisha amatike y’indege akaba ari nawe wayishinze


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *