Shampiyona igiye guhagarara kubera imikino Amavubi azahuramo na Guinée na Sénégal

Share Now

Umunsi wa 11 n’uwa 12 wa Shampiyona y’u Rwanda ntizakinwa ku matariki yari ateganyijwe bitewe n’uko Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izakina imikino ya gicuti izayihuza na Guinée na Sénégal hagati ya tariki ya 2 n’iya 6 Mutarama 2022.

Guinée na Sénégal biri mu Itsinda B ry’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Cameroun hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022, byombi bizakorera umwiherero i Kigali guhera ku wa 27 Ukuboza 2021.

Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David, yatangaje ko hamaze kwemezwa imikino ibiri izahuza u Rwanda n’ibi bihugu byombi ndetse bishoboka ko hari n’umukino wa gatatu wakinwa hagati ya Amavubi na Guinée.

Yagize ati ati “Dushaka ko dukina imikino ya gicuti kuko ni amahirwe, twarebye ko mu kwa mbere hari iminsi ibiri cyangwa itatu ya Shampiyona izahagarara igakomeza nyuma yaho. Amatariki ahari ni ayatekerejwe, ni iya 2 n’iya 4 Mutarama naho iya 6 Mutarama haracyarebwa ko ishoboka kuko ishobora kutaba.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David, 

Yakomeje agira ati “Tariki ya 2 Mutarama ni Guinée, ku wa 4 Mutarama ni Sénégal naho tariki ya 6 Mutarama bikunze haba undi mukino na Guinée.”

Uyu muyobozi yavuze ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo hemezwa igihe Amavubi ashobora gutangirira umwiherero wo kwitegura iyo mikino.

Ati “Ibyo byose turabyemeza neza uyu munsi kugira ngo turebe icyo umutoza abivugaho ubwo natwe nka FERWAFA na Minisiteri [ya Siporo] kugira ngo turebe niba biteguye kujya mu mwiherero ku wa 28 Ukuboza kuko ni byo byifuzwa. Ikipe yahamagarwa ku wa 27 Ukuboza, ku wa Mbere.”

Gukina imikino yombi bivuze ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru igiye kuba ihagaze nyuma y’ikirarane cy’umunsi wa gatanu wa Shampiyona kizahuza APR FC na Gasogi United ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukuboza 2021.

Umunsi wa 11 wa Shampiyona wagombaga gukinwa hagati ya tariki ya 28 n’iya 30 Ukuboza, uwa 12 ugakinwa hagati ya tariki ya 3 n’iya 5 Mutarama. Shampiyona ikaba ishobora kugaruka hagati ya tariki ya 8 n’iya 9 Mutarama 2022, ahari hateganyijwe umunsi wayo wa 13.

U Rwanda rugiye gukina imikino ya gicuti na Guinée ndeytse na Sénégal

Ubwanditsi brightafrica


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *