Ubuhinzi bunogeye bubungabunga Ibidukikije- Vuningoma

Share Now

Vuningoma Faustin ni Umuhuzabikorwa  w’Umuryango  w’Ihuriro  ry’Umuryango nyarwanda ushinze  kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere RCCDN (Rwanda Climate Change and Development Network),

Kubijyanye  n’ubuhinzi bunogeye  bubungabunga Ibidukikije,  harimo kwica udukoko twangiza imyaka cyangwa  se imyuka  izamuka  kubera ifumbire mvaruganda. Uyu muhuzabikorwa yavuze ko  iyo utayikoresheje, uba  ugabanyije bya byuka byagombaga kuzamuka, ikaba arimwe mu nzira zo kubigabanya

Ibi yabitangarije i Kigali  ku itariki 17 Ukuboza 2021 mu kiganiro n’abanyamakuru  mu  gikorwa cyo guhemba abahinzi bagize uruhare mu kurengera ibidukikije ndetse no kwerekana ambasaderi (Brand) wa RCCDN muri gahunda zo kurengera ibidukikije.

Bwana Vuningoma yatangarije brightafrica  ko  ari abafatanyabikorwa  ba Minagri,  Yagize ati  ‘’Tuganira nabo, tukabereka ibyo dutekereza  ndetse tukabereka   igikwiye kuba cyahinduka muri politike kuko  turi Umuryango ukora ubuvugizi, ibyo turimo gukora bikaba  bifitiye akamaro igihugu n’abanyarwanda muri rusange’’.

Kubijyanye  n’ubuhinzi bunogeye  bubungabunga Ibidukikije,  harimo kwica udukoko twangiza imyaka cyangwa  se imyuka  izamuka  kubera ifumbire mvaruganda. Uyu muhuzabikorwa yavuze ko  iyo utayikoresheje, uba  ugabanyije bya byuka byagombaga kuzamuka, ikaba arimwe mu nzira zo kubigabanya . 

Muri uwo muhango hari abanyamuryango bahawe ibihembo.  Muri abo hari Matabaro David umuhinzi wo mu  Karere ka Ruhango, mu murenge wa Ruhango  mu ntara y’Amajyepfo,  wagaragaye muri video ikubiyemo ubuhinzi ndumburabutaka.

Mu rwego rwo kubungabunga  Ibidukikije, Matabaro  wahembwe  400,000 Frs, yatangarije Brightafrica ubunararibonye bwe.

Yavuze ko  akoresha inkwi nke  za rondereza  akaba yaratangiye n’umushinga wo gutunganya Imboga neza akazikoramo ifu, iyo nzira  kandi ngo arimo kuyitoza urubyiruko kugirango barebe aho ibintu biva n’aho bijya.

Bwana Vuningoma,   yavuze ko kugira ngo ubutumwa bwo kubungabunga ibidukije burusheho kumvikana, bahisemo Uwineza Nicole uzwi ku ku izina rya Mama Beni  muri filimi  ya City Maid  mu rwego rwo kubabera Ambasaderi (Brand manager).

Nicole  akaba  yarashyikirijwe  Sheki y’Amafaranga miliyoni 30 z’u Rwanda.  Azamara  igihe cy’umwaka  atanga ubutumwa  bwo kurengera ibidukikije kandi akazagira n’uruhare mu gutuma ubwo butumwa bugera ku bantu benshi.

Nicole ashyikirizwa sheki

M ijambo Nicole yagejeje kubari aho, yavuze bimwe mubyo azakora harimo ukwereka abanyarwanda ibikorwa by’Umuryango  RCCDN ndetse n’ ibyo Umunyarwanda ashoboye mu kurengera ibidukikije. Yavuze ko mu mwaka wa 2022, binyuze  mu ikinamico (Theatre) azakundisha  abanyarwanda ibidukikije.

RCCDN ikaba ikorana  n’imiryango 66 muri  gahunda yo kurengera ibidukikije.

Vuningoma Faustin

 Karenzi Christopher

i

 


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *