Guhera kuri uyu wa Kane mu Rwanda haratangira amajonjora y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19
Iyi mikino y’amajonjora igiye kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere, iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane tarikki 30 Nzeri, ikazasozwa tariki ya 06 Ukwakira uyu mwaka w’i 2021.
Biteganyijwe ko izakinirwa ku bibuga bibiri biri mu Mujyi wa Kigali, aribyo ikibuga cyubatse mu Ishuli ry’ubumenyi ngiro rizwi nka RP-IPRC Kigali ndetse n’ikibuga mpuzamahanga cyubatse i Gahanga
Amakipe y’Ibihugu azitabira iyi mikino y’amajonjora akaba ari atanu agizwe n’u Rwanda ruzayakira, Tanzaniya, Uganda, Namibiya, Nijeriya.
Aya makipe yose akaba azahura hagati yayo, akishakamo imwe gusa izatsindira itike yo kuzerekeza muri iyi mikino iteganyijwe kuzabera muri West Indies umwaka utaha w’i 2022 gusa amatariki izakinirwaho akaba ataramenyekana nk’uko tubikesha Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Cricket ku Isi (ICC).
Ku ikubitiro tariki ya 30, u Rwanda ruzatangira rucakirana na Tanzaniya mu mukino uzabera ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga guhera saa tatu (09:00’) za mugitondo, ari nawo uzafungura iyi mikino ku mugaragaro, mu gihe Namibiya izacakirana na Uganda mu mukino uzabera muri RP-IPRC Kigali.
Bukeye bwaho, tariki ya 01 Ukwakira, u Rwanda biteganyijwe ko ruzacaikirana na Nijeriya mu mukino uzabera muri RP-IPRC Kigali, naho Tanzaniya yakirire Namibiya mu mukino uzabera ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga.
Nyuma y’iyi mikino, amakipe azafata umunsi umwe w’akaruhuko, tariki ya 03 Ukwakira yongere agaruke mu kibuga gukina umunsi wa kabiri.
Kuri uwo munsi, u Rwanda ruzakirira Uganda ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga, naho Tanzaniya ikine na Nijeriya mu mukino uzabera muri RP-IPRC Kigali.

Tariki ya 04 Ukwakira, u Rwanda ruzakina na Namibiya mu mukino uzabera muri RP-IPRC Kigali, naho Uganda na Nijeriya bakinire ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga.
Amakipe nyuma y’iyi mikino azongera afate umunsi w’akaruhuko, azagaruke mu kibuga tariki ya 06 Ukwakira.
Iyi tariki ya 06, ni nayo izasorezwaho iyi mikino, hanamenyekane ikipe yatsindiye kuzerekeza muri iyi mikino.
Ubwo hazaba hasozwa iyi mikino, u Rwanda rwo ruzaba rwaruhutse, kuko ruzaba rwarasoreje imikino yarwo ku mukino wa Namibiya.
Nijeriya izasoza imikino yayo icakirana na Namibiya mu mukino uzabera ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga, naho Uganda izasoreze kuri Tanzaniya mu mukino uzabera muri RP-IPRC Kigali.

Ubwanditsi : Brightafrica
