Umushinga wa LAFREC warinze abaturage konona amashyamba -Kabera Juliet
Umushinga wa LAFREC wari ufite inshingano zo gusana icyanya cya Parike ya Gishwati-Mukura, ushojwe nyuma y’imyaka itandatu abaturiye iyo Pariki bahawe ubushobozi butuma batandukana no kuyijyamo bakurikiyemo ubuki, ubwatsi n’amazi.
Nkuko bitangazwa n’Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije REMA, Kabera Juliet, umushinga wa LAFREC wahinduye ubuzima bw’ibihumbi by’Abanyarwanda mu rwego rwo gufasha abaturiye icyanya cya Gishwati-Mukura, kubona inzuri zikoze kurusha uko bajyagamo gushaka ubwatsi, bahawe amazi, bahabwa aho bororera inzuki ndetse n’aho kubucururiza hamwe no gufata neza ubutaka bwabo, hakorwa amaterasi y’indinganire ndetse no gutera amashyamba.

Mu Karere ka Rutsiro ingo 2,849 zatewe inkunga binyuze mu bikorwa byo kuzamura imibereho hatangwa inka 791, ingurube 104, ihene 720 n’intama 3,011, ingo 30 zo mu Karere ka Ngororero zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, na ho 53% by’abungukiye mu mushinga ni abagore
Ingo 219 zo mu Karere ka Nyabihu zahawe amazi meza, na ho abantu 3,530 bahawe amazi meza mu bigo bya Leta nk’amashuri n’ ibigo nderabuzima.
Ubuyobozi bwa REMA buvuga kandi ko umushinga wa LAFREC usize umurage urambye wo kugarura urusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda, hamwe no guhindura imiterere ya Gishwati-Mukura dore ko yagizwe parike nshya y’igihugu n’icyanya UNESCO ifata nk’urusobe rw’ibinyabuzima biteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda barenga 40.000.
Muri iyi raporo , bubatse ubushobozi bw’iteganyagihe hashyirwaho Sitasiyo 22 za ‘hydrometeo’ ndetse hashyirwaho sisitemu 13 zo gukingira inkuba ku bigo bya Leta
Kuva mu mwaka wa 2015, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri REMA yashyize mu bikorwa umushinga wo gusana no kubungabunga amashyamba (LAFREC) ku nkunga y’ikigo cy’ibidukikije ku isi (GEF) binyuze muri Banki y’isi.
Muri 2017, umushinga waguwe ku nkunga y’ikigega cy’Amajyambere cya Nordic hagamijwe kunoza imikorere no kuramba kw’ibiti bitwikwamo amakara.
Kugarura imiterere ya Gishwati-Mukura yari yarangiritse mbere, byongereye agaciro umusaruro n’ibidukikije.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije REMA, Ibikorwa byakozwe n’uwo mushinga harimo Hegitari 603 muri gice cya parike ya Gishwati-Mukura, hasanwe Hegitari 32 z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Hegitari 283 z’ibiti byatewe imbere muri Pariki, hatewe Hegitari 634 z’ishyamba rusange, Hegitari 446 z’ubutaka zagizwe ubuhumekero bwa Pariki.
Yakomeje agaragaza ko Umushinga LAFREC wafashije gusubiranya amashyamba yari yarangirijwe n’abatema ibiti, abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Yaboneyeho gushimira abaturage bagize uruhare mu mushinga, abafatanyabikorwa babishyira mu bikorwa ubwitange n’umurimo wabo, ndetse n’abafatanyabikorwa batera inkunga barimo ikigo cy’ibidukikije ku isi, Ikigega cy’iterambere cya Nordic na Banki y’isi ku nkunga yabo mu gusana icyanya no kugarura urusobe rw’ibinyahuzima.
Yagize ati “Binyuze muri uyu mushinga, twashyigikiye ingufu z’u Rwanda mu gukoresha ubushobozi bw’amashyamba ndetse n’ibinyabuzima byo ku isi, mu rwego rwo kugabanya ubukene, kugira uruhare mu kuzamura ubukungu, no gushimangira serivisi z’ibidukikije mu karere ndetse no ku isi hose.”

Umushinga umaze imyaka itandatu wita ku bikorwa byo gusana Gishwati wongereye agaciro k’ibiti, ushyiraho ahantu hashya h’ibikorwa remezo, kandi bituma igihugu kirushaho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Karenzi Christophe
Brightafrica
