Afro-Basket 2021: U Rwanda rwatsinzwe na Mali mu ijonjora rya kabiri

Share Now

This image has an empty alt attribute; its file name is equipe-malienne-masculine-de-basketball-hommes-aigles.jpg
Ikipe ya Mali yatsinze u Rwanda

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021 nibwo habaye umukino wahuje igihugu cy’ u Rwanda na Mali mu mujyi wa Monastir mu gihugu cya Tunisie.

Ubwo u Rwanda rwatangiraga uwo mukino, Mali yitwaye neza biyihesha kuyobora n’ amanota 17 kuri 12 y’ u Rwanda mu gace ka mbere na 19 kuri 11 mu gace ka kabiri bituma Mali irangiza umukino ifite amanota 36 kuri 23 y’ u Rwanda.

Agace ka gatatu Mali yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 12 hagati yayo n’u Rwanda, dore ko karangiye Mali ifite amanota 26 kuri 14 y’U Rwanda. Agace ka kane amakipe yombi yanganyije amanota aho yatsinzwe amanota 14 bituma umukino urangira Mali itsinze 76 kuri 51 y’u Rwanda.

Sadio Doucure niwe witwaye neza kurusha abandi muri uwo mukiino kuko yatsinze amanota 11, akora Rebounds 5, atanga imipira 3 yavuyemo amanota, yiba abo bari bahangange imipira 2, bimuhesha kwitwara neza ku kigero cy’amanota 17.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Kaje Elie yitwaye neza ku kigero cy’amanota 13, abikesha kuba yatsinze amanota 7, akora Rebounds 10, atanga umupira 1 wavuyemo inota, yiba abo bari bahangange imipira 2.

Ikipe y’u Rwanda itozwa n’umunya Tanzania Mwinuka Henry nk’umutoza mukuru w’agateganyo, ikaba igaruka mu kibuga kuri uyu wa Kane tariki 18, Gashyantare 2021 ihura na Nigeria, mu mukino ubera muri Salle Mohamed Mzali saa munani z’amanywa (14h00).

Uyu mukino ukaba uzakurikirwa n’umukino uzahuza Mali ndetse na South Sudan saa kumi n’imwe.

Mu mukino uheruka guhuza u Rwanda na Nigeria, mu ijonjora rya mbere ryabereye i Kigali tariki 28 Ugushyingo 2020, warangiye ku ntsinzi ya Nigeria y’amanota 83 kuri 62.

Uyu mukino wabimburiwe na Nigeria na Soudan y’ Epfo ku manota 75 kuri 70, kugeza ubu u Rwanda rufite tike yo kuzakira imikino ya nyuma ya Afro-Basket 2021 izatangira tariki 24 Kanama kugera 05 Nzeri 2021

Queen Rosine Karenzi

Bright Africa


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *