ECAHF Handball: Police HC na NCPB ninde wegukana igikombe??

Share Now

Ikipe ya Police HC na  Kenya NCPB ziresurana ku mukino wa nyuma ya Handball  kuri uyu wa gatandatu tariki 21.12.2014 kuri Petit stade i Kigali. Ikipe ya Kenya NCPB yasezereye SOS y’i Burundi muri 1/2 cy’irushanwa mu gihe Amakipe ya Police HC na APR HC yageze muri 1/2 cy’irushanwa ririmo guhuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati, nyuma yo gusezerera Gicumbi HT na UB Sports muri 1/4.

Ibihangange  2 mu Rwanda aribyo Police HC na APR HC muri 1/2 cy’iri rushanwa Igice cya mbere cyashojwe APR iri imbere ku manota 13-11, mu gice cya kabiri Police yaje yariye karungu itsinda  APR ibitego 25-23.   Uyu mukino wabaye ku wa gatanu tariki 20.12.2024. APR HC  yageze muri 1/2 isezereye UB SPORTS iyitsinze ibitego 47-30.

Muri rusange muri APR HC yagize ubusatitirizi bwiza mu gice cya mbere mu gihe Police HC  nayo abakinnyi bari bahagaze neza inyuma.

Gicumbi HT yegukanye umwanya wa gatanu muri iri rushanywa itsinze iyo muri Sudan y’Amajyepfo ku bitego 52-42.

CSP Gerard Ntare wacyuye igihe  muri Polisi y’Igihugu  ubu akaba abarizwa muri  RNP Handball Club, yavuze ko iri rushanwa ribera mu Rwanda  riba rifite imbaraga nyinshi. CSP Ntare yagize ati “ Iyi ni intabwe  duteye yo kugirango tujye kuri finale aho duhura na Kenya kandi  iyi kipe ya Kenya irakomeye’’.

CSP Gerard Ntare

Nkuko byatangajwe na Ntare ni uko  iki gikombe Police HC igishaka, ibyo bikaba bitanga intambwe mu yandi marushanwa yo  mu rwego mpuzamahanga harimo urwego rwa  Afrika ndetse na Shampiyona Yagize ati Twatwaye ibikombe bitandukanye byo mu Kaere ka Afrika y’Iburasrazuba ari nayo impamvu Kenya idutinya

Ku bjyanye n’imikino mpuzamahanga, CSP Ntare   yagize ati’’ Icyo twifuza ni ukujya muri Shampiyona Nyafrika ndetse no ku rwego rw’Isi kubera impanvu 2. Iya mbere ni ubumenyi iyo tuzanye ubwo bumenyi bugera mu bakinnyi b’u Rwanda bose. By’umwihariko Ntare arasaba abafana gushyigikira ikipe ya Police.

Ku wa Kane, ubwo hakinwaga imikino ya 1/4 cy’iri rushanwa ririmo kubera mu Rwanda kuva tariki 15 Ukuboza 2024, aho ikipe ya Police HC yatsinze Gicumbi HT ibitego 32-22, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye ari ibitego 13-10.

Indi mikino ya 1/4 yabaye, ikipe ya NCPB yo muri Kenya yasezereye Juba City iyinyagiye ibitego 62-10, mu gihe S.O.S HC yo mu Burundi yasezereye COBRA yo muri Sudani y’Epfo iyitsinze ibitego 46-37.

Christopher Karenzi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *