2022: Gicumbi Handball Club mu Bagabo n’Ikigo cya Kiziguro begukanye ibikombe ‘Coupe du Rwanda 2022’
Ikipe ya Gicumbi Handball Club mu Bagabo yegukanye Igikombe cy’Igihugu ‘Coupe du Rwanda 2022’ mu mikino iheruka
Ku ruhande rw’Abagore igikombe cyegukanywe na Kiziguro Secondary School.
Imikino ibanza yo mu matsinda yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2022. Amakipe umunani yari agabanyije mu matsinda abiri, buri kipe ikina umukino umwe n’iyo bihuriye mu itsinda.
Mu bagabo harimo amatsinda abiri arimo irya mbere ririmo Gicumbi HC, Police HBC, Nyakabanda HC, ES Kigoma HC mu gihe irya kabiri ryarimo APR HC, UR HC, Vision JN HC na ADEGI HC.
Mu bagore hitabiriye amakipe atandatu, aho mu itsinda rya mbere harimo Kiziguro SS, UR-WHC na ISF Nyamasheke mu gihe irya kabiri ryashyizwemo Gicumbi WHT, Three Stars na GS Kitabi.
Mu itsinda rya mbere mu bagabo amakipe yazamutse ni Police HBC na Gicumbi HT, yagombaga gukina n’ayazamutse mu rya kabiri ari yo APR HC na Vision JN HC.
Ikipe zazamutse mu bagore ni Kiziguro SS na ISF Nyamasheke, Gicumbi WHT na yo izamukana na GS Kitabi. Muri kimwe cya Kabiri Kiziguro SS yakinnye na GS Kitabi, Gicumbi WHT ikina na ISF Nyamasheke.
Imikino ya nyuma yabereye ku bibuga byo mu Mujyi wa Kigali kuri UR-Remera, UR-Gikondo na Maison des Jeunes ya Kimisagara, ku Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo 2022.

Mu bagabo, Gicumbi HC yagitwaye itsinze Police HC ibitego 35-28. Mu bagore, Kiziguro SS yatwaye igikombe itsinze ISF Nyamasheke ibitego 34 kuri 23.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida wIshyirahamwe rya FERWAHAND, Twahirwa Alfred yagize ati “Irushanwa twateguye ryagenze neza, dukurikije urwego abakinnyi bakinnyeho. Abakinnyi n’abatoza bose bari mu murongo mwiza. Hari hakenewe amarushanwa ku bakinnyi batakinnye mu y’ingimbi, nyuma y’uko shampiyona irangira.”
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda ryateguye amarushanwa ya Coupe du Rwanda kuko nyuma ya shampiyona habayemo ibikorwa by’amakipe y’igihugu, bituma hari abatabona umwanya wo gukina.

Ibyishimo byari byose ku ikipe ya Gicumbi, Umunyamabanga mukuru wa Gicumbi HB Eric Kaneza yagize ati ‘’Ibanga ryo gutsinda nta rindi ni Imiyoborere myiza y’Akarere kacu kagiye kadutera ingabo mu bitugu, baduhaye ubushobozi bwo gutuma abakinnyi bacu bitegura neza. Kuva twatangira kugeza n’uyu munsi tubikesha ubuyobozi bwiza dufite kuko budufasha buri kimwe cyose’’.
Umutoza wa Gicumbi HC Mudaharishema Sylvestre uzwi ku izina rya Medard yunze mu ry’umunyamabanga mukuru agaragaza ko itsinzi babonye ahanini bayikesha ubuyobozi bwiza bw’akarere ka Gicumbi.Yagize ati ‘’ Ikipe yacu iba hamwe kandi igakorera hamwe. Ikindi ni abana bato bakina mu ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18 n’bari munsi y’imyaka 20.Ni abana bagifite imbaraga kandi abari munsi y’imyaka 18 bazjya mu gikombe cy’isi n’abari muri munsi y’imyaka 20 bagiye kujya mu gikombe cya Afrika vuba aha’’.
Nyuma y’iyi mikino, FERWAHAND yatangiye gutegura abakinnyi b’Ikipe y’igihugu bazajya mu marushanwa Nyafurika y’abatarengeje imyaka 20 azabera muri Congo-Brazzaville mbere yuko Gicumbi HC ikipe yatwaye igikombe cy’u Rwanda 2022, yerekeza muri Zanzibar mu mikino y’Akarere ka Afrika y’Iburasirazuba no hagati mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12/2022.


Kiziguro SS HC



Umutoza wa Gicumbi HC Mudaharishema a.k.a Medard agenzura uko abasore be barimo gukina


Christophe Karenzi
