Sheikh Habimana yongeye kugirirwa icyizere mu Ijabo Ryawe Rwanda
Sheikh Habimana Hamdan wari usanzwe ari Perezida w’Ihuriro ry’Amarerero yigisha Abana gukina Umupira w’Amaguru “Ijabo Ryawe Rwanda”, yongeye kugirirwa icyizere atorerwa kuriyobora mu myaka itanu iri imbere.
Ni umuhango wabaye ku wa gatanu, tariki 01 Mata 2022 akaba yatowe ku bwiganze b’amajwi 100%
Abanyamuryango 125 ni bo bitabiriye Inteko Rusange yabereyemo amatora muri Kigali Convention Centre.
Muri iyi nteko rusange yemerejwemo ko ingengo y’imari y’igenamigambi ry’imyaka itanu izaba ingana na miliyoni 319 Frw, hakiriwe abanyamuryango 10 bashya mu gihe kandi hirukanywe burundu abandi umunani kubera amakosa yabo yagaragajwe.
Ingingo nyamukuru muri iyi Nteko rusange yari amatora ya Komite Nyobozi izayobora Ijabo Ryawe Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Sheikh Habimana, yari yatanze urutonde rw’abantu 18 bazakorana mu myanya itandukanye bose bakaba baragiriwe ikizere.
Abagize Komite Nyobozi nshya ya Ijabo Ryawe Rwanda yatowe kuri uyu wa Gatanu
Perezida: Sheikh Habimana Hamdan
Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa: Batariganya George
Visi Perezida ushinzwe Imiyoborere: Musabyimana Justin
Visi Perezida ushinzwe Uburere n’Umuco: Musanganwa Christine
Visi Perezida ushinzwe Imenyekanishabikorwa: Harelimana Emmanuel
Visi Perezida ushinzwe Iterambere na Tekinike: Ntibitura Jean Claude
Umunyamabanga Mukuru: Mutezinka Prisca
Umubitsi Mukuru: Ngaruyinka Pierre Célestin
Komiseri w’Ababyeyi: Nisingizwe André
Komiseri w’Iterambere na Tekinike: Dukuzimana Antoine
Komiseri w’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori: Mutuyimana Sophie
Komiseri w’Imisifurire: Nzabahimana Emmanuel
Komiseri w’Imibereho myiza n’Ubuvuzi bwa siporo: Rombe Salum
Komiseri w’Itangazamakuru: Tegibanze Eric
Komiseri ushinzwe Imenyekanishabikorwa no gushaka Abaterankunga: Byiringiro Claude Ally
Komiseri w’Imyitwarire: Mungu Jitiada Vigoureux
Komiseri wa Komite Ngenzuzi: Tuyisenge Salua
Komiseri w’Akanama Nkempurampaka: Ntakirutimana Emmanuel
Komiseri wa Komisiyo y’Ubujurire: Eng Nsengiyumva Jean Eric
Nyuma yo gutorerwa kuyobora imyaka 4 iri imbere yatangarije itangazamakuru ko
Igihe yatorwaga muri manda irangiye ngo nta kintu na kimwe yahawe uretse agatabo ka sheke iriho ubusa n’ibirarane muri banki.
Yagize ati’’Ni cyo kintu natangiriyeho mu Ijabo Ryawe Rwanda, ariko uyu munsi mfite ibikorwa 22 bishinze, Mu itangazamakuru, bariya bavuga baharabikaga umuntu batazi ibyo ari byo.”
Kubijyanye n’uburyo bazafatanya n’ibindi bihugu ku bijyanye marerero, Sheikh Habimana Hamdan yavuze ko afite icyizere ko azabona abafatanyabikorwa mu gutez’imbere umupira uhereye mu bana.
Yavuze ko ari mu biganiro na Tanzania, Ubufaransa, Ubuholandi, Suisse ndetse no mubihugu byo mu barabu dore ko ururimi bakoresha harimo za Qatar, Saudi Arabia, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Yagize ati ‘’ Ibyo bihufgu ndabizi cyane kwerkeza biroroshye, ururimi rwho ruroshye nk’ikinyarwanda. Ndakeka ko ninsaba ubutanye mu rwego rwo guteza imbere umupira w’anmaguru mu Rwanda, bazamwakiriza yombi’’.
Ni muri urwo rwego afite ikizere ko muri iyi manda ya kabiri abonye ubufatanye bwiza n;Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ndetse na Minisiteri ya siporo azakoresha ubuhangange bwe muri ubwo bufatanye.
Ijabo Ryawe Rwanda rigizwe n’abanyamuryango basaga 200 ariko abagombaga kwitabira inteko itora ni 167 bitwe nuko hari abahagaritse ibikorwa byabo kubera ingaruka z’icyoreso cya COVID-19.




Christophe Karenzi
