Ikipe ya May star intego ni ugokorera hamwe muri Tour du Rwanda 2025
Mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya Tour du Rwanda 2025, ikipe ya May Star iri mu myiteguro ikaze mu Kigo gitegura abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare Musanze ”Africa Rising Cycling Center i Musanze”.
Ngendahayo Jéremie ni kapiteni w’ikipe ya May Star, ari kumwe na bagenzi be batangiye imyitozo bitegura Tour du Rwanda 2025, bakaba bari mu kigo gitegura abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare Musanze ‘‘Africa Rising Cycling Center (ARCC)’ mu Ntara y’Amajyaruguru

Intego yabo ni ugukorera hamwe ngo nicyo gishoboka kugirango babashe gutsinda irushanwa rikomeye bitegura Tour du Rwanda y’uyu mwaka.Ngendahayo aganira na brightafrica.rw, yavuze ko ibintu byahindutse ku makipe azitabira Tour du Rwanda. Buri kipe ngo yakoraga imyitozo ukwayo ubu rero amakipe atatu yo mu Rwanda azitabira amarushanwa ari mu Kigo cy’imyitozo i Musanze. Yagize ati ‘’ Igitekerezo cyo kuduhuza bakadushyira hamwe ni ibyo gushimirwa, bitandukanye n’uburyo twajyaga dukina’’.

Ngendahayo Jéremie ni kapiteni w’ikipe ya May Star
Ngendahayo ntiyashoje irushanwa rya Tour du Rwanda ry’umwaka ushize 2024, agaragaza agahinda yagize, yyavuze ko yagize ikibazo cya tekiniki igare rye ryagize ikibazo ntiyasoza irushanwa (igihe cyaramufashe). Icyo kibazo yakigize bari mu muhanda wa Karongi-Rubavu. Yasoje ikiganiro agaragaza ko ubumenyi yakuye muri Tour du Rwanda y’ubushize ni uko azakora neza cyane uyu mwaka. Yagize ati “ Nigiyemo ibintu byinshi nkeneye kuzakosora muri uyu mwaka kandi ndabizi bizagenda neza imyitozo twarayikoze, niteguye gukora ibintu byiza cyane’’.

Ikipe ya May Star ikaba ifite icyicaro cyayo i Remera hafi ya BK ARENA
Hakizimana Aimable ni umukinnyi wa May Star, ni ubwa mbere agiye kwitabira Tour du Rwanda , ingamba afite nawe ni ukwitwara neza muri iri rushanwa rikomeye muri Afrika. Kapiteni w’ikipe May Star Ngendahyo akaba ari kumwe na bagenzi be aribo Ruhumuriza Aimé, Dusingizimana David , na Hakizimana Aimable. Ingamba bafite muri rusange ni ukuzitwara neza mu irushanwa rya Tour du Rwanda ry’uyu mwaka.
Iryo siganwa mpuzampahanga Tour du Rwanda r’uyu mwaka, rizatangira ku cyumweru tariki 23.02.2025 rikomeze kugera ku cyumweru tariki 02.03.2025.




Christopher Karenzi
