Abantu 13 “Bakorana” Na ADF Bafashwe Bakekwaho Gutegura Ibitero Ku Mujyi wa Kigali
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) berekanye abantu 13 bafashwe ku matariki atandukanye, bakekwaho ko biteguraga gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Polisi yatangaje ko yafatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu kuburizamo uriya mugambi, maze abakekwaho kuwugiramo uruhare bafatirwa mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Rusizi na Nyabihu.
Iti “Iperereza ku bufatanye na RIB riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu. Uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Polisi yavuze ko abakekwaho icyo cyaha bafatanywe ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gukora ibiturika birimo insinga, imisumari, za telefoni n’amashusho atandukanye yigisha ubuhezanguni.
Polisi yakomeje iti “Turashimira abantu bagiye bakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo haburizwemo ibi bitero. Polisi izakomeza gukorana n’izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’Igihugu.”

Amakuru agaragaza ko uriya mutwe wa ADF ufite ibirindiro muri RDC ugendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam, ugakomoka mu gihugu cya Uganda. Washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Abakekwaho gutegura ibitero bafashwe nyuma y’igihe Ingabo z’u Rwanda na Polisi bari mu bikorwa byo guhangana n’umutwe witwaje intwaro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, nawo ugendera ku mahame yitirirwa idini ya Islam.
Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko hari isano iri hagati y’abarwanyi bari muri Mozambique n’abarwanira mu burasirazuba bwa Congo, nubwo nta wakwemeza ko ibitero byategurwaga hari aho bihuriye na ruriya rugamba.
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni we mu kiganiro aheruka kugirana na France 24 yemeje ko hari imikoranire yeruye hagati ya ADF n’abarwanyi bo muri Mozambique.
Ubwanditsi
Brightafrica
