Emmy Rucari: Darts ni umukino mwiza ukwiriye gushyigikirwa
Mu rwego rw’umukino wa Darts wabereye i Kigali witabiriwe n’ibihugu, 4 hari u Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda. Igihugu cya Tanzania nicyo cyegukanye igikombe mu iri rushanwa.
John Njoroge ni umukinnyi wa Darts akaba yari ayoboye ikipe ya Police ya Kenya, yavuze ko hari abantu bagereranya uyu mukino ko ari uw’abanywi b’inzoga, uw’abasinzi ariko ibyo yabyamaganiye kure.

Njoroge yagarutse ku mukino nyirizina uko wavutse, ati ‘’Uyu mukino w’Abashinzwe umutekano watangiriye mu nkambi ya gisirikare mu Bwongereza kugirango babigishe kumasha (Ulengaji shabaha) mu giswayiri.
Akomeza agira ati ‘’ Abapolisi twabifashe nk’ikintu gikomeye kandi cy’ingenzi, ni muri urwo rwego twaje gukangurira abantu uyu mukino uhuza abantu bakagira ubumwe ndetse n’ubufatanye’’.

Madame Emmy Rucari ni umukinnyi wakurikiranye irushanwa ryose, yatangarije brightafica.rw ko umukino witabiriwe ku buryo bushimishije. Uyu mukino kugirango uterimbere Rucari asanga hakenewe ubushake.
Yasabye inzego zitandukanye yaba Minisiteri ifite mu nshingano zayo siporo, abakirora ndetse n’abantu bakunda umukino wa Darts kuwushyigikira.
Yagize ati ‘’Uyu mukino ntabwo ari polisi gusa ikwiriye kuwukina n’abasiviri basanzwe bajya bawukina. Gutezimbere uyu mukino mbere ya byose ni ukuba ufite ubushake. Iyo ubwo bushake buhari n’ibindi birashoboka na Leta iragushyigikira’’.
Muri uwo mukino wa Darts, Rucari yakomeje avuga ko harimo amategeko agenga uyu mukino wa Darts ufite amategeko awugenga, bawukina mu buryo bwa singles 1 doubles 2, ikipe ikaba igizwe n’abakinnyi 12 barimo abagabo 8 n’abagore 4.

Umuyobozi wa EAPCCO, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Ethiopia, CG Demelash Gebremicheal Weldeyes yagaragaje ko iyi mikino yatekerejwe hagamijwe kurushaho kongera ubufatanye mu rwego rwo guhangana n’ibyaha ndengamipaka bihangayikishije Isi yose muri iki gihe
CG Demelash yavuze ko muri iyi mikino nubwo gutsinda no gutsindwa byose bibaho bitabuza ko intego y’irushanwa igerwaho yo guharanira gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ibyaha ndengamipaka bishobora kugira ingaruka mu bihugu bigize EAPCCO.

Iyi mikino ya “EAPCCO Games 2023” yari ibaye ku nshuro ya 4 yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n’imyidagaduro”.
Iyi mikino yatangiye gukinwa muri 2017 aho yabereye muri Uganda, muri 2018 ibera muri Tanzania naho muri 2019 yaherukaga kubera muri Kenya. Muri 2019, Polisi y’u Rwanda yari yasoreje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Kenya aho yegukanye imidali 46 muri rusange harimo 27 ya Zahabu, 6 ya Feza na 13 y’Umulinga.


Umukino wa Darts ni uko ukinwa
Christopher Karenzi
