Cricket U19: Tanzania yegukanye itsinzi ya mbere mu majonjora
Umukino w’umunsi wa mbere w’imikino yamajonjora y’igikombe cy’isi cyabatarengeje imyaka 19 muri cricket, Tanzania yatsinze u Rwanda
Ikipe yigihugu ya Tanzania niyo yatsinze Toss,gutombora kubanza ku Bating cyangwa ku Bollinga maze bahitamo gutangira baboringa,kubanza gutangira batera udupira arinako babuza U Rwanda gutsinda amanota menshi,
Birumvikana ko u Rwanda rwatangiye ru batting kubanza gukubita udupira unashaka uko ushyiraho amanota menshi
Igice cyambere cyarangiye (Innings break) ikipe yu Rwanda ikinnye Overs 45 zingana nudupira 270,ibi bikaba byatewe n’imvura nyinshi yaririmo n’umuyaga mwinshi byatumye umukino uhagarara.

U Rwanda rukaba rwatsinze amanota 118(Total runs),abakinnyi 6 bu rwanda nibo basohowe n’ikipe y’igihugu ya tanzaniya (6 wickets)
Byabaye ngombwa ko nigice cya kabiri gitangira ikipe yigihugu ya Tanzaniya isabwa gukina Overs 36 nayo kuko ariyo yarigiye ku batting(Gukubita udupira inashaka gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho nu Rwanda,kingana n’amanota 118 wongeyeho inota 1
Ntibyasabye ko Tanzaniya ikina Overs zayo zose kuko muri overs 32 gusa bari bamaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho nu Rwanda , bakaba bari bamaze gutsinda amanota 122 ( Total runs) mugihe abakinnyi 6 aribo basohowe nikipe yu rwanda
U Rwanda rukaba rutakaje umukino wambere muri iyi mikino yamajonjora y’igikombe cy’isi iri kubera mu Rwanda.
Ku munsi wa kabiri imikino yakomeje u Rwanda rwatsinze Nigeria.
Ubwanditsi
Brigtafrica
