Abafite ubumuga barishimira  ko umuhanda woroheje imikorere yabo.

Share Now

Ku mupaka wa Rubavu hazwi kuri Petite  barriere  uhasanga urujya n’uruza rw’abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati y’U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.Bahati Paul Ubucuruzi bwe abukora yifashishije igare rinini ry’amapine atatu, ariko  akenera abamusunika cyane cyane mu gihe agenda ahantu hatambika cyangwa hazamuka.

Yagize  ati “Ubucuruzi ubu buragenda neza bitewe n’uko nta mubyigano hagati yacu n’ibindi binyabiziga. Ubu ku munsi nshobora kubona inyungu iri hagati y’ibihumbi bitanu na birindwi by’amafaranga y’u Rwanda”.

Cyo kimwe na Bahati, Murekatete Jeanne na we ukora ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka, avuga ko uyu muhanda woroheje urujya n’uruza ndetse n’imikorere ikarushaho kuba myiza.

Ati “Urujya n’uruza rwariyongereye ndetse n’isuku irazamuka, muri rusange imikorere iri ku rwego rwiza ugereranyije na mbere hatarubakwa uyu muhanda”.

Abafite Ubumuga Baracyahura n’Inzitizi, Ariko bagaragaza ko bahagurukiye Kwiyubakira Ejo Hazaza

Bahati  Paul agaragaza ko umuhanda woroheje imikorere y’akazi

Mu gitondo cyo ku wa kabiri, tariki 20.05.2025 mu isoko rya Rubavu, Marie-Claire aricaye imbere y’agaseke k’imbuto. Ni umugore ufite ubumuga bwo kutabona, ariko gucika intege si ikintu kiri mu mvugo ye. “Ntabwo umuntu abaho ku buryo bwo gusaba gusa, tugomba gukora,” aravuga, akomeza kugereranya ku rukundo rw’abakiriya be bamwizeye ku isuku n’ubuziranenge.

Marie-Claire si we wenyine. Mu Rwanda, abafite ubumuga benshi baracyahangana n’imbogamizi zikomeye. Hari abatarabona akazi bitewe n’imyumvire igifite ishingiro mu kwirengagiza ubushobozi bwabo. Hari n’abana bafite ubumuga badasoza amashuri, kubera ko ibigo byinshi bidafite ibikoresho bibafasha, cyangwa abarimu bamenyereye kubigisha.

Marie-Claire yagaragarije brightafrica.rw ko icyizere ari cyose. Yicaye mu isoko, aganira n’abakiriya be, avuga ko ejo hazaza he yifuza kubona iduka rinini, rifite ibicuruzwa bitandukanye. Yagize ati: “Ubumuga bwanjye si imbogamizi, ahubwo ni isomo rinyereka ko icyo uharanira, hari icyo ugeraho.”

Kugeza ubu, Leta irashimwa intambwe imaze guterwa: amategeko arengera abafite ubumuga yarashyizweho, amashyirahamwe menshi abarengera yaratangiye ibikorwa byo kubafasha kubona imyuga, ndetse n’ibikorwaremezo bimwe byubahiriza uburyo bworohereza kugerwaho. Ariko uko bigaragara, urugendo ruracyari rurerure.

Bamwe mu bafite ubumuga basabye ko amahirwe yo kubona inguzanyo z’ubucuruzi yabagenerwa, ndetse no kugabanya inzitizi zo kubona amasoko. “Iyo umuntu afite igitekerezo cyiza ariko akabura ubushobozi bwo kugishyira mu bikorwa, bikuraho icyizere,” yavuze Jean-Pierre, ufite ubumuga bwo kutumva, akaba akora ibikoresho by’ubukorikori bikunzwe mu masoko y’uturere.

Abahanga mu mibereho y’abaturage bavuga ko kugira ngo abafite ubumuga bazamuke mu bukungu, bisaba guhuza imbaraga: Leta, abikorera, n’imiryango itari iya Leta. Gahunda nk’izo gutanga amahugurwa y’imyuga, kwigisha ikoranabuhanga, no kubahuza n’amatsinda y’ubucuruzi, zishobora gutuma benshi bigobotora ubukene.

Karenzi Christophe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *