Dr:Nduwumuremyi: Dukeneye kweza byinshi gusumba ibyo tweza uyu munsi.
Abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda bari i Musanze guhera tariki 11-15/2024 mu mahugurwa ajyanye no gusobanurira abanyarwanda ibyiza byo gukoresha science na teknoloji mu kuzamura umusaruro mu buhinzi mu kwirinda uburwayi bwibihingwa, amatungo ndetse no kurengera ibidikikije. Uyu munsi hari ibibazo byinshi mu buhinzi bw’inyanya ziri mu bihingwa.
Kuri iyi ngingo Umushakashati Dr. Athanase Nduwumuremyi mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko ijanisha rigera kuri mirono itatu na gatatu ku ijana 33% by’umusaruro w’inyanya utakara buri mwaka.
Yagize ati ‘’ Dukoresha ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, hashobora kubikwa imbuto zibikika igihe kirekire cyangwa zera byinshi zihanganira indwara kandi zikihanganira n’igihe kibi’’.

Dr Athanase Nduwumuremyi asobanura ku bushakashati bwakozwe
Dr. Nduwumuremyi akaba akangurira abahinzi gushaka isoko kare nibasarura bamenyeko bazijyana ku isoko runaka kuko inyanya ntizibikika kuburyo zitangirika.
Yagarutse ku nyanya zihunikwa mu bigega zatewe umuti, yavuze ko abenshi ngo bakunda kuzihunika yagize ati ‘’ Uriya muti batera ku nyanya kugirango zitangirika ni mubi cyane kuko ushobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu’’.
Aragira inama abahinzi ko mbere yo gusarura inyanya bakwiye kuba bamaze byibuze iminsi 15 badateye umuti kugirango umuti utazagira ingaruka ku muntu.
Yagarutse kuri GMO agaragaza ko ari uburyo bwo gukora imbuto bagahindura imiterere uburyo bwihuse, n’ubundi buryo bwo gukora imbuto nshyaha, ibi ngo ni uguhindura imiterere y’imbuto zari zisanzwe bikaba byabatwara imyaka myinshi.
Mu gihe abanyarwanda bakomeza kwiyongera kandi ubutaka butiyongera Dr. Athanase Nduwumuremyi asanga hakoreshejwe uburyo bwa tekinoloji bwa GMO, hakorwa imbuto zera byinshi, ni ukuvuga ko imbuto yihanganira indwara ikihanganira ikirere kibi nta kabuza haboneka umusaruro wakwiyongera dusanzwe tubona uyu munsi.
Yagize ati ‘’ Nkuko dufite ubutaka bukeya n’abanyarwanda bakaba biyongera dukeneye kweza byinshi gusumba ibyo tweza uyu munsi.
Tugomba rero gushaka uburyo twongera ibiryo, twongera umusaruro, ku buso bwacu butoya dukoreresheje ikoranabuhanga rishoboka ryose ibiryo biboneke tuzabasha kubagaburira’’.
Dr. Athanase yagaragaje ko Biotechnogy ishobora kuba kimwe mu bisubizo byatuma abanyarwanda bihaza mu biribwa mu gihe kiri imbere.
Bimwe mu bihugu bikoresha ubwo buryo ngo nta kibazo cy’ibiryo bafite ingero ni nka Afrika y’Epfo ndetse na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Pacifique Nshimiyimana ni umukozi wa Alliance for Science Rwanda akaba ari umuhinzi n’umushakashatsi, yasobanuye GMO icyo ari icyo.

Pacifique Nshimiyimana ni umukozi wa Alliance for Science Rwanda asabonura ikoranabuhanga rya GMO
Alliance for Science Rwanda ni umuryango w’abanyarwanda ukora kandi ukamamaza ikoreshwa rya Science na Tekinoloji mu gukemura ibibazo biri mu buhinzi, mu buzima ndete n’ibidukikije.
Uyu muryango watangiye mu mwaka wa 2020 bakaba bakorana n’ibigo bitandukanye birimo OFAB ku bufatanye na Rwanda Media Commission (RMC). Mu magambo arambuye mu cyongereza ni Genetically Modified Organism, Mu Kinyarwanda ni ibinyabuzima byahinduriwe uturemangingo duto mu rwego rwo kongera umusaruro, guha ibyo bihingwa ububasha bwo kwihanganira cyangwa se ibihe bibi birimo amapfa.
Ni tekinoloji imaze igihe imaze imyaka irenga 30, hari ibihugu byinshi bitandukanye bimze igihe biyikoresha. Impamvu Rwanda rurimo kwinjiza iri koranabuhanga.
Nshimiyimana yagize ati ’’ Iryo koranabuhanga rifite igisubizo tutabonaga mu bundi buryo twakoreshaga harimo nko kuba bafata igihingwa cyari gifite ibibazo nk’indwara ikibangamiye cyane uyu munsi, bakaba baha icyo gihingwa ubushobozi butuma iyo ndwara idakomeza kukibangamira’’.
OFAB ikorera mu bihugu bitandukanye muri Afrika harimo Ghana , Tanzania, Nigeria, Burkinafaso, Ethiopia, Kenya, Uganda, Mozambique, Malawi n’uRwanda.

Abanyamakuru bahuguwe

ES wa RMC Mugisha ni umwe mu bahuguye abanyamakuru

Gisele Ndizeye umukozi wa OFAB akaba ari mubateguye aya mahugurwa

Habimana Jean Claude ku munsi wa 1 asangiza ubumenyi abanyamakuru ku nkuru nyazo n’izitafite gihamya


