Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (FERWAFA Super Cup 2024), nyuma yo gutsindira APR FC kuri Kigali Pelé Stadium kuri penaliti 6-5 mu mukino wahabereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama

Share Now

Ni umukino wari uryoheye abafana benshi bari muri Kigali Pelé Stadium kuva mu ntangiriro kugeza urangiye. Ku munota wa 11 Police FC yahushije uburyo bukomeye ubwo Richard Kilongozi yahuriraga na Pavelh Ndzila mu kirere amutanga umupira ahita awushyira ku mutwe ugana mu izamu, gusa ukubita ku giti cy’izamu bashatse kuwusubizamo ntiwabakundira.

Muri iyi minota 15 ya mbere Police FC yari hejuru cyane ku munota wa 14 yabonye kufura ku ikosa ryakorewe rutahizamu Ani Elijah watangaga akazi gakomeye, maze uyu mupira uterwa na Hakizimana Muhadjili ariko umunyezamu Pavelh Ndzila awukoraho arawurenza ujya muri koruneri.

Ku munota wa 22 APR FC yakoreshaga uburyo busatira byihuse, yabonye uburyo bwa mbere bukomeye aribwo kufura yari ku ruhande rw’ibumoso iterwa na Ruboneka Jean Bosco, umunyezamu Niyongira Patience ashatse gufata umupira wari hejuru cyane uramurenga, Nshimiyimana Yunusu ananirwa kuwushyira mu izamu.

Ku munota wa 88 amakipe yasimbuje, Police FC ikuramo Richard Kilongozi ishyiramo Mugisha Didier, APR FC ikuramo Niyibizi Ramadhan ishyiramo Tuyisenge Arsène mu gihe Dushimimana Olivier yasimbuwe na Alioum Souane, ariko ntibyagira icyo bihindura iminota 90 hamwe n’ine yongeweho irangira amakipe anganya 0-0 hitabazwa penaliti.

Ku ruhande rwa APR FC, Penaliti zatewe na Niyigena Clement, Mamadou Sy, Alioum Souane, Pavelh Ndzila na Byiringiro Gilbert barazinjiza, naho Dauda Yussif na Richmond Lamptey izabo umunyezamu Niyongira Patience azikuramo. Ni mu gihe penaliti za Police FC zatewe na Hakizimana Muhadjili, Ani Elijah, Eric Nsabimana, Simeon Iradukunda, Mugisha Didier, Issa Yakubu wayihushije ndetse na Abedi Bigirimana watsinze iya nyuma, umukino urangira Police FC itwaye igikombe itsinze penaliti 6-5.

Police FC yegukanye iki gikombe ku nshuro ya mbere yahawe igikombe na miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe APR FC yatahanye miliyoni eshanu.

Ku munota wa 88 amakipe yasimbuje, Police FC ikuramo Richard Kilongozi ishyiramo Mugisha Didier, APR FC ikuramo Niyibizi Ramadhan ishyiramo Tuyisenge Arsène mu gihe Dushimimana Olivier yasimbuwe na Alioum Souane, ariko ntibyagira icyo bihindura iminota 90 hamwe n’ine yongeweho irangira amakipe anganya 0-0 hitabazwa penaliti.

Ku ruhande rwa APR FC, Penaliti zatewe na Niyigena Clement, Mamadou Sy, Alioum Souane, Pavelh Ndzila na Byiringiro Gilbert barazinjiza, naho Dauda Yussif na Richmond Lamptey izabo umunyezamu Niyongira Patience azikuramo. Ni mu gihe penaliti za Police FC zatewe na Hakizimana Muhadjili, Ani Elijah, Eric Nsabimana, Simeon Iradukunda, Mugisha Didier, Issa Yakubu wayihushije ndetse na Abedi Bigirimana watsinze iya nyuma, umukino urangira Police FC itwaye igikombe itsinze penaliti 6-5.

Police FC yegukanye iki gikombe ku nshuro ya mbere yahawe igikombe na miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe APR FC yatahanye miliyoni eshanu

Brightafrica

Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *