Berber Kramer yegukanye ku nshuro ya 3 Irushanwa rya Ironman 70.3
Mu Karere ka Rubavu ku cyumweru tariki 04/08/2024 habereye irushanwa mpuzamahanga mu mikino irimo koga, kunyonga igare no gusiganwa ku maguru.
Irushanwa rya Ironman 70.3 ni rimwe mu masiganwa ya Triathlon akomeye ku Isi cyane ko muri Afurika abera mu bihugu bine gusa aribyo Maroc, Misiri, Afurika y’Epfo ndetse n’u Rwanda.
Abakinnyi barenga 200 bitabiriye iri siganwa baturutse mu bihugu 27, bahatana mu byiciro bitandukanye by’imyaka haba mu bagore n’abagabo ariko n’abafite ubumuga ntabwo basigajwe inyuma.
Abakinnyi bahatanye kuri uyu munsi mu bakinaga ku giti cyabo harimo Umunyarwanda Iradukunda Eric utagize amahirwe yo kuritwara wabaye uwa kane, Marcel Krug wabaye uwa gatatu, Ivan Krestinin wabaye uwa kabiri na Raoul Metcalfe waryengukanye.
Mu bagore iri siganwa ryongeye kwiharirwa n’Umuholandi Berber Kramer waritwaye nyuma yo kwiharira irya 2022 na 2023. Uu mwaka wa 2024 akaba yaritsinze akoresheje amasaha 5 n’amasegonda 56.

Kramer mu kiganiro na Brightarica, yagize ati ‘’Ngiye kwitabira iri rushanwa muri Spain umwaka utaha nibyo, inaha hari ahazamuka cyane kubera imisozi n’ahamanuka, muri spain ntabwo hazangora cyane, ndifuza kuzakoresha neza igihe cyanjye ubutaha kuko uyu munsi nananiwe ariko ubutaha nzabikora neza’’.
Abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu bitwaye neza muri iri rushanwa, hari Twibanire Damascène wakinnye umukino wo koga, Ngendahayo Jérémie wakinnye igare na Mutabazi Emmanuel wasiganwe ku maguru ari yo yasoje isiganwa rya Ironman 70.3 ari iya mbere.
Mu kiganio kirambuye na Perezida wa Thriatlon mu Rwanda Alexis Mbaraga ku bijyanye n’amateka y’iri rushanwa yagize ati:
“Amateka ya IRONMAN ni irushanwa ryatangiye mu birwa bya Hawaii, ritangijwe n’ abasirikare b’ Abanyamerika.
Ubundi ni Trithlon harimo (Koga, gusiganwa ku magare no gusiganwa ku maguru ) Bigatandukana bitewe n’ uburebure bwazo zihariye.
Ironman full: 3.800 KM koga, Amagare: 180 KM na 42km byo gusiganwa ku magare.
Icyo dukora twe aha ni ukwiruka kilimoetero 21 Half ironman, mu mazi: 1km 900m Ku igare: 90 KM Half marathon: 21KM
‘’U Rwanda n’ igihugu cyakiriye kinitabira iri rushanwa rya Ironman hamwe n’ ibindi bigera kuri 201, harimo Afrika y’epfo ikaba ariyo ifite abakinnyi benshi bitabiriye iyi mikino.
Bimwe mu bihugu byitabiriye ni : South Africa, Rwanda, Kenya, Leta zunze ubumwe z’America, Ubuholandi, Australia,Ububiligi Canada, cameroun, Turkey, ukraine, congo, Malaysia, India….
Rero natwe turashaka ko iba Brand izwi, ikajyana n’Ubukerarugendo (Tourism) mu Rwanda, tukanarenga ibyo bihugu bindi byayakiriye. Iyi mikino iri mu rwego rwo gukoresha umubiri wawe,kuko usangamo abantu b’ imyaka myinshi nka 50 na 70 gusa iyo uyishoje nawe urishima. Triathlon ishobora gukinwa ku giti cyawe, cg mugahererekanya , bahembwa nk’ ikipe.
Uyu mwaka yabereye i Rubavu, ku kivu, Ibihembo bitangwa mu byiciro by’ imyaka.
Mbaraga yavuze ko icyo iyi mikino isigira u Rwanda hari ubukerarugendo aho abaje basura uduce dutandukanye nyaburanga, kwitabira siporo ndetse n’ubucuruzi.

Raoul Metcalfe yegukanye umwanya wa mbere 2024
Iri rushanwa rya Ironman 70,3 ryateguwe na Global Events Africa ryatew’inkunga na Visit Rwanda, Inyange Water, Purifaaya, CanalBox Rwanda, Kabisa Go Electric, Gibson London Dry Gin, Jibu Water, Pedro’s Coffee, RMist Rwanda Safaris, ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda.

Twibanire Damascène wakinnye umukino wo koga, Ngendahayo Jérémie wakinnye igare na Mutabazi Emmanuel wirukanse (aba mbere)

Minisiiri wa siporo Munyangaju Aurole Mimosa yambika umudari Mutabazi Emmanuel


Umwe mu banya kenya witabiriye irushanwa wo mu gace ka Kibera i Nairobi
Christopher Karenzi
