FERWAFA PEACE CUP 2023: Umukino wayo wa mbere APR F.C YANGANYIJE na Ivory Olympic

Share Now

APR FC yanganyije 0-0 na Ivoire Olympic FC mu mukino wa mbere ku ikipe y’ingabo mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amahoro ry’uyu mwaka (FERWAFA PEACE CUP 2023).

Ni umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza wakiniwe kuri Stade Mumena kuri uyu wa gatatu tariki ya 01/03/2023 guhera saa cyenda n’igice (3:30pm).

Ni umukino umutoza Ben Moussa yari yahisemo gukoresha abakinnyi badakunze kubona imikino ihagije yo gukina, aho yari yahisemo gukinisha Mutabaruka Alexandre, Nzotanga Dieudonne, Nshimiyimana Yunussu, Rwabuhihi Aume Placide, Itangishaka Blaise, Ruboneka Bosco, Ishimwe Anicet, Kwitonda Alain ‘Bacca’, Manishimwe Djabel © na Djuma Nizeyimana.

Umukino wayobowe na APR FC ariko ikipe ya Ivoire Olympic FC ikihagararaho mu bwugarizi, uretse ko n’amahirwe yo kwinjiza ibitego atabonetse.

Nyuma yo kubona ko hari bamwe mu bakinnyi bashobora kuza kuvunikira muri uyu mukino bitewe no gushakisha ibitego, ahagana ku munota wa 60, Umutoza Ben Moussa yahisemo guhiduranya abakinnyi, akuramo Ishimwe Anicet, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Nizeyimana Djuma.

Yahise yinjiza Nshuti Innocent, Bizimana Yannick, Niyibizi Ramadhan na Mugisha Gilbert bagerageza uko bashoboye ngo APR FC ibone igitego ariko amahirwe agakomeza kuba make, bituma umukino unarangira ari 0-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba ku itariki ya 07/03/2023, ukazabera kuri Stade ya Bugesera aho APR FC yakirira imikino yayo.

Mu gihe APR FC yasezerera Ivoire Olympic FC izahita ihura n’izaba yakomeje hagati ya Marines FC na Etincelles FC, umukino ubanza w’aya makipe ukaba warangiye Marines FC itsinze ibitego 3-1.

Djuma Nizeyimana yagerageje gushaka ibitego biranga

Ubwanditsi brightafrica


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *