Igachess club  mu bikorwa byo kwiyubaka

Share Now

Umukino wa chess wari umaze igihe utavugwa bitewe n’uko ishyirahamwe rya Esheke mu  Rwanda  (Rwanda Chess Federation) ritarimo gukora muri iki gihe. Ikipe y’umukino wa Esheke (Chess) mu rwego rwo kwiyubaka,  yatumiye abakinnyi ndetse n’abanyamuryango bayo bayigize   mu mukino wa gicuti wabereye i Kigali ku itariki 26/03/2024.

Johnson Rutayisire ni umwe mu banyamuryango b’ikipe ya IGACHESS. Mu kiganiro na brightafrica.rw yavuze ko iki igikorwa  cyo guhuza  abakinnyi ari cyiza cyane, cyigaragaza ko umukino wa chess ugiye kongera gutezwa imbere.

Rutayisire yagize ati: “Igishimishije cyane ni uko abatabiriye irushanwa  abenshi ni urubyiruko kandi rugaragaza impano zabo. Umwihariko mu bitabiriye irushanwa abagaragaye benshi ni abakobwa. Turabashishikariza gukomezaho dore ko ari igikorwa twishimira twese abitabiriye’’.

Umukino wa chess uhagaze gute mu Rwanda ?

Rutayisire yahoze ari umunyabanga mukuru  wa Federation ya Echecs mu Rwanda mu gihe cya Colonel Uwihoreye Charles wigeze kuyiyobora ariko ubu yitabye Imana. Akomeze aruhukire mu mahoro.  

Rutayisire wakomeje kuba mu nzego zitandukanye muri Federation ya chess mu Rwanda, yagize ati  ‘’Twari tumaze kugera ku rwego rushimishije, tuza guhura n’ibibazo ariko muri iyi minsi twifuza gusubira ku ruhando mpuzamahanga, turifuza ko mu minsi iri imbere chess, tuzaba dufite umurongo  nk’uwo twari dufite mbere y’ uko duhura n’ibibazo bijyane n’Ishyirahamwe ”.

Rutayisire yagaragaje ko ngo nubwo Federation ya Chess yahagaritswe yagize ati ” Nta bikorwa byari bihari ariko turimo kwiyubaka buhoro buhoro. Uyu munsi hari ikipe ya IGACHESS Club nshyashya kugira ngo twongere tubyutse umukino,  Federasiyo ntiratwemerera kuko nta club zihagije zihari”

Ngo hari  urwego rubishinzwe rubyemeza. Yavuze ko  mu minsi iri mbere  amakipe naboneka munsi iri imbere Federasiyo izongera ikore.

Iki gikorwa cyateguwe na IGACHESS Club ariko n’abandi  bari batumiwe  kubifuza gukina umukina wa esheke  (chess). Abatsinze barahembwe.

Mu  Rwanda hakaba hari umusifuzi ku rwego mpuzamahanga Madame  Christella Girizina Rugabira., ni umwe mu bari abakinnyi ba chess mu Rwanda

Christella Girizina Rugabira muri Inde

Federation hirya no hino mu bihugu zohereza amakipe mu marushanwa mpuzamahanga harimo ndetse akomeye  ‘’Chess Olympiad’’ ni irushanwa ritegurwa buri myaka 2 na Federation ya Esheke  ku rweg rw’isi Fédération Internationale des Échecs FIDE).

Ku rwego rw’abagore amarushanwa azaba ku nshuro ya 45 (45th Chess Olympiad) guhera ku itariki ya 10-23/2024 mu  murwa mukuru wa Hungary i Budapest ku mugabane w’i Burayi.

Ganza Kevin wazamuye benshi mu mukino wa chess niwe uyoboye Igachess, akaba yarayoboye na FERWADE

Abakinnyi ba chess

Karenzi Christophe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *