Perezida Kagame ari mu Busuwisi

Share Now

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu, World Economic Forum, iri kubera i Davos mu Busuwisi guhera kuri uyu wa 15 kugeza ku wa 19 Mutarama 2024.

Umukuru w’Igihugu, hamwe na mugenzi we uyobora Ghana, Perezida Nana Akufo-Addo na Visi Perezida wa Nigeria, Kashim Shettina, baritabira ikiganiro ‘Timbuktoo: Unleashing Africa’s Start-up Revolution’ cyiga ku mpinduramatwara mu ishoramari ku Mugabane wa Afurika.

Timbuktoo ni umushinga w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, ugamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika. Wo n’ikigega cyawo cyashyiriweho gutera inkunga ibikorwa udushya mu ishoramari bifite icyicaro mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama, Perezida Kagame aritabira ikiganiro cyiga ku isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika, AfCFTA, hamwe n’abandi bayobozi, baganire ku ntambwe imaze guterwa iganisha ku mikorere yaryo ndetse n’ahazaza haryo.

Perezida Kagame azahurira n’abandi bayobozi barimo Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi, Ngozi Okonjo-Iweala, Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Perezida wa Colombia na Bill Gates mu kiganiro ku buryo abo mu Majyaruguru no mu majyepfo y’Isi bafatanya mu gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye, aho kubyongerera uburemere.

Iyi nama ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya 54. Irahuza abayobozi n’abahanga baharanira iterambere ry’Isi, bose hamwe barenga 2000. Ifite insangamatsiko yo “Kongera Kubaka Icyizere” ishimangira gukorera mu mucyo, guhozaho no kubazwa inshingano.

Source: Igihe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *