Ruboneka ahesheje itsinzi APR
APR fc itsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Ruboneka Bosco wa APR FC yatsinze igitego cyiza habura iminota itanu ngo amakipe yombi ajye kuruhuka.
Mu gice cya kabiri APR FC ntabwo yari yorohewe yasatiriwemo bikomeye. AS Kigali yashakaga kwishyura mu gihe APR yakomeje kwihagararaho kugera ku munota wa nyuma
Umukino wo kwishyura uzaba ku wa 24 Mutarama 2024 aho AS Kigali ariyo izasura .
Uko indi mikino yagenze:
Bugesera FC 4-0 Marine FC
Gorilla FC 2-0 SC Kiyovu
Kamonyi FC 0-3 Police FC
Vision FC 2-0 Musanze FC
Addax SC vs Mukura VS (ntiwabaye kubera ikibuga kibi)

Gorilla FC yitwaye neza ku umu kino wa mbere ubanza

Abakinnyi ba APR bari bambaye imyenda iriho ifoto ya Nyakwigendera Mary Gahigi wari umukunzi ukomeye w’iyi ikipe.

Mery akaba ari bushyingurwe kuri uyu wa kane mu i rimbi rya Rusororo
Christophe Karenzi
