Ampersand ku isonga mu bidukikije

Share Now

Mu mujyi wa Kigali umubare munini w’abagenzi ukoresha moto (Amapikipiki) ku bajya ku kazi, abajya ku mashuri, abakora ubucuruzi ndetse no muri gahunda zitandukanye za buri munsi.

Ampersand ni Ikigo mpuzamahanga gikora  moto z’amashanyarazi kiri  mu mujyi wa Kigali izo moto zikoresha amabateri hakaba hari ahantu hatandukanye abamotari bakura ayo mabateri.

Hakizimana Emmanuel ni Umuyobozi w’ikigo cya Ampersand mu Rwanda akaba ari umwe mu bagishinze. Mu kiganiro kirambuye Bwana Hakizimana yagejeje kuri brightafrica.rw, yavuze ko iki kigo  cyavutse mu mwaka wa  2016.

Yagize ati ‘’Twafashe umwanya tubanza kuganira n’abafatanyabikorwa aribo bakiriya bacu abo twita Abamotari ndetse no gukora ubushakashatsi bw’ibinyabiziga byabera abakiriya bacu’’ .  Yavuze ko  guhera 2016-2018  hakozwe ubushakashatsi, muri 2019  nibwo bashyize bwa mbere moto ku isoko.

Muri uwo mwaka  ninabwo Perezida wa repubulika Paul Kagame yatangaje ko igihugu gishaka kugendera mu ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi. Hakizimana yavuze ko icyo gihe babonye  abakiriya benshi cyane bagera ku bihumbi 7500.

Hakizimana Emmanuel ni Umuyobozi w’ikigo cya Ampersand mu Rwanda

Mu rwego rwo kurinda  ibidukikije, ntabwo izi moto zohereza ibyuka mu kirere dore ko ni 0%, nta moteri ifite  ndetse nta essence ijyamo uretse amashanyarazi.

Umuyobozi w’iki kigo yagize ati ‘’ Iyo dushyize moto imwe ku muhanda ni nkaho tuba duteye ibiti 100 ugereranyije na moto zikoresha amashanyarazi’’.

Umukiriya ariwe motari azana bateri yashizemo umuriro agahabwa  iyuzeye hanyuma akishyura umuriro yakoresheje. Ubuyobozi bw’iki kigo bwagaragaje ko  uretse u Rwanda no muri Kenya  barateganya kureba n’andi masoko mu karere ka  Afurika y’Iburasirazuba haba muri Tanzania, u Burundi  na Uganda.

Abamotari twaganiriye bavuze ko iki kigo Ampersand mu minsi ya mbere  gitangira, ibateri yari ihendutse ariko ubu ngo irahenze.

Kuri iyi icyo kibazo, Umuyobozi w’Ikigo Ampersand,  yavuze ko  igiciro cyarazamutse koko. Yagize ati’’ Hari ibintu byinshi  tugenderaho icya mbere ni irizamuka ry’ibiciro aho dukura ibikoresho, icya kabiri ni izamuka ry’idolari  (Dollar) n’ama Euro’’.

Yakomoje ku mibare y’umukiriya avuga ko ngo nubwo bateri yazamutse,umukiriya wabo aracyizigamira  40% ugereranyije n’utwara moto zikoresha essence.

Iyi moto iri kugura Amafaranga  2.100.000 Miliyoni ebyiri n’amafaranga ibihumbi ijana by’u Rwanda. Umubare munini  w’abakiriya babagana 90% bazifata ku nguzanyo  binyuze mu bafatanyabikorwa babo.

Bwana Hakizimana yashimangiye ko ari uburyo   babashyiriyeho mu kubaha Noheri n’ubunani kugirango umukiriya wabo abone moto ku buryo bworoshye. Ubu mu mihanda  yo mu mujyi wa Kigali harabarurwa moto zisaga ibihumbi 2 hari na stations  zigerara kuri 20.   

Iki kigo cya Ampersand Rwanda gikorera ndetse no mu gihugu cya Kenya.  Muri uku kwezi kwa 12 ngo barateganya kuba hari moto zigera kuri 2800.

Christophe Karenzi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *