Inkura zera 30 (whites rhinos) u Rwanda rwakiriye, zahise zijyanwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Share Now

Ni impano yatanzwe n’Ikigo Beyond Phinda Private Game Reserve cyo muri Afurika y’Epfo mu gihe kugira ngo zigere mu Rwanda byatwaye ibihumbi 320$.

Izi nkura zagejejwe mu Rwanda zirimo 19 z’ingore na 11 z’ingabo, zikaba zarageze i Kigali nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha 40.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Ariella Kageruka, yashimiye abagize uruhare mu kugezwa mu Rwanda kw’izi nkura, avuga ko bizongera agaciro ku bukerarugendo.

Ati “Uyu munsi, ntabwo twishimira gusa ko izi nyamaswa zibonye ahantu hatekanye ho kuba, ahubwo birongera agaciro ku bukerarugendo rwacu, kubungabunga inyamaswa muri iyi Pariki no ku gihugu cyacu kandi bikaba bigirira akamaro abantu nk’uko byagenze mu myaka ishize.”

Ni ubwa mbere mu Rwanda hagiye kuba inkura zera (whites rhinos) kuko ubusanzwe ziba muri Kenya, Uganda na Zambia.

Ubwo inkura zabaga mu Rwanda zose zari zishize mu 2007 ubwo hapfaga iya nyuma, nyuma y’imyaka 10, mu 2017, ni bwo u Rwanda rwagaruye inkura zirabura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, haza 18 (ingabo umunani n’ingore 10) ziturutse muri Afurika y’Epfo ku bufatanye bwa RDB ndetse n’ umuryango wa Howard G Buffett.

Ubukerarugendo bugira uruhare runini mu guteza imbere abaturage binyuze mu mishinga inyuranye harimo nka gahunda yo gusangiza abaturiye za pariki ibyavuyemo, byatangiye mu 2005.

Pariki y’Akagera hari inkura 56 nyuma yo kwakira 30 zageze mu Rwanda ku Cyumweru

Ubwanditsi Brightafrica


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *