Ampersand ku isonga mu bidukikije
Mu mujyi wa Kigali umubare munini w’abagenzi ukoresha moto (Amapikipiki) ku bajya ku kazi, abajya ku mashuri, abakora ubucuruzi ndetse no muri gahunda zitandukanye za buri munsi.
Ampersand ni ikigo gikora moto z’amashanyarazi i Kigali izo moto zikoresha amabateri hakaba hari ahantu hatandukanye abamotari bakura ayo mabateri.
Hakizimana Emmanuel ni Umuyobozi w’ikigo cya Ampersand mu Rwanda akaba ari umwe mu bagishinze. Mu kiganiro kirambuye Bwana Hakizimana yagejeje kuri brightafrica.rw, yavuze ko iki kigo cyavutse mu mwaka wa 2016.
Yagize ati ‘’Twafashe umwanya tubanza kuganira n’abafatanyabikorwa aribo bakiriya bacu abo twita Abamotari ndetse no gukora ubushakashatsi bw’ibinyabiziga byabera abakiriya bacu’’ . Yavuze ko guhera 2016-2018 hakozwe ubushakashatsi, 2019 nibwo ngo bashyize moto ya mbere ku isoko.
Muri uwo mwaka ninabwo Perezida wa repubulika Paul Kagame yatangaje ko igihugu gishaka kugendera mu ikoshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi. Hakizimana yavuze ko icyo gihe babonye abakiriya benshi cyane bagera ku bihumbi 7500.
Mu rwego rwo kurinda ibidukikije, ntabwo izi moto zohereze ibyuka mu kirere dore ko ni 0% , nta moteri ifite nta essence ijyamo uretse amashanyarazi.
Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga yagize ati ‘’ Iyo dushyize moto imwe ku muhanda ni nkaho tuba duteye ibiti 100 ugereranyije na moto zikoresha amashanyarazi’’. Umukiriya ariwe motari azana bateri yashizemo umuriro agahabwa iyuzeye hanyuma akishyura umuriro yakoresheje.
Ubuyobozi buravuga yuko uretse u Rwanda no muri Kenya barateganya kureba n’andi masoko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba za Tanzania, u Burundi na Uganda.
Abamotari twaganiriye bavuze ko iki kigo kigitangira, ibateri yari ihendutse ariko ubu ngo rirahenze. Kuri iyi ngingo, Umuyobozi w’Ikigo Ampersand, yavuze ko aribyo igiciro cyarazamutse koko. Yagize ati’’ Hari ibintu byinshi tugenderaho icya mbere ni irizamuka ry’ibiciro aho dukura ibikoresho, icya kabiri ni izamuka ry’idolari (Dollar) na ama Euro’’.
Yakomoje ku mibare y’umukiriya avuga ko ngo nubwo bateri yazamutse,umukiriya wabo aracyizigamira 40% ugereranyije n’utwara moto zikoresha essence.
Iyi moto iri kugura Amafaranga 2.100.000 Miliyoni ebyiri n’amafaranga ibihumbi ijana, umubare munini 90 ku ijana, bazifata ku nguzanyo binyuze mu bafatanyabikorwa babo. Ngo ni uburyo babashyiriyeho mu kubaha Noheri n’ubunani kugirango umukiriya wabo abone moto ku buryo bworoshye. Ubu mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali harabarurwa moto zisaga ibihumbi 2 hari na stations zigerara kuri 20.
Iki kigo cya Ampersand Rwanda kinakorera mu gihugu cya Kenya. Muri uku kwezi kwa 12 ngo barateganya kuba hari moto zigera kuri 2800.
Christophe Karenzi
