Ikibuga cya Stade Amahoro iri kuvugururwa cyashyizwemo ubwatsi bugezweho

Share Now

Stade Amahoro irimo kuvugurwa ndetse imirimo ikaba igeze ahashimishije, yatangiye gushyirwamo ubwatsi bw’ubukorano bugezweho.

Nk’uko bigaragara ku mafoto yageze hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ukuboza 2023, agaragaza imiterere ya Stade Amahoro iri kubakwa ku muvuduko uri hejuru, kuri ubu hatangiye gushyirwamo ubwatsi bukinirwaho nka kimwe mu bice bya nyuma by’ivugurura bigize imirimo yo kwagura iyi stade izajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Stade Amahoro izajya yakira abantu 45.000

Ubu bwatsi bw’ubukorano ariko bugezweho buje bukurikira intebe na zo ziri gushyirwamo, hakaba hategerejwe no gutunganya umwanya wo gukoreramo siporo yo gusiganwa ku maguru izaba izengurutse ikibuga.

Biteganyijwe kandi ko kuri iyi stade hazubakwa n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imirimo yo kuvugurura no kwagurwa Stade Amahoro yatangiye muri Gicurasi 2022 biteganyijwe ko izatangira muri Mata 2024 itwaye akayabo ka miliyari 160 Frw, aho iyi nyubako ihebuje y’imikino izaba yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Inkuru ya Igihe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *