Abakinnyi ba AS Kigali berekeje mu mwiherero n’imyitozo yo kwitegura CAF Confederation Cup

Share Now

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi n’abatoza bageze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo bitwaje ibikapu birimo ibikoresho byabo, aho bazajya baba muri Hotel Baobab iri hafi ya Stade bazajya bakoreramo imyitozo.

Mu kiganiro itangazamakuru riheruka kugirana n’abanyamakuru, Karekezi Olivier yavuze ko gutwara igikombe kuri Kiyovu Sports bishoboka, ariko yiteze ko amakipe bazaba bahanganye cyane ari APR FC na Rayon Sports.

Ati “Ibintu byose birashoboka mu mupira w’amaguru, igikombe dushobora kugitwara. Mu mwaka ushize APR yari hejuru ndetse n’ubu ikomeje kwiyubaka.

Ndibaza ko ni ikipe imwe cyangwa Rayon Sports, nshobora kuvuga ko bizaba bigoye kuzikuraho amanota atatu, ariko ibintu byose ni ugukora cyane.

Ngiye gutegura, n’izindi ziri kwitegura, simvuze n’izindi ziri hasi, na za AS Kigali yariteguye. Ni ugutegura, ni ugukora nkafatanya n’ubuyobozi bushya buriho n’ubwari busanzweho bukaza tugafatanya.

Umupira narawukinnye, iyo wumva ko ibintu bishoboka, birashoboka. Nidufatanya n’abakunzi ba Kiyovu Sports n’ubuyobozi tuzabigeraho. Kiyovu Sports ni ikipe ikomeye na bo bansabye igikombe.”

Mu Rwanda, Karekezi yatoje Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2017 na Gashyantare 2018, ayihesha igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana Igikombe cy’Intwari.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA iherutse kugaragaza ko bidashobora kuba mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.

AS Kigali yabaye ikipe ya kabiri itangiye imyitozo nyuma ya APR FC yatangiye ku wa Gatandatu, aho ikorera i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *