Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro bimuhuza na Tshisekedi
Perezida Kagame ari muri Angola aho yitabiriye ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bibaye mu gihe u Rwanda n’iki gihugu cy’igituranyi birebana ay’ingwe.
Ni ibiganiro byatumiwe n’umuhuza mu makimbirane y’u Rwanda na RDC, Perezida wa Angola, Joao Lourenço. Bibaye RDC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 narwo rukabihakana rugaragaza ko ibibazo umuturanyi warwo afite ari iby’imbere mu gihugu.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, aherutse gutangaza ko Uburasirazuba bwa RDC bumaze igihe bwarabaye isibaniro y’imitwe y’iterabwoba, ku buryo byageze n’aho Loni n’ibihugu by’ibituranyi bishaka uko byakemura icyo kibazo.
Yagaragaje ko hari icyizere cyari gihari, gishingiye ku kuba uhereye mu 2018 umubano w’u Rwanda na RDC waragiye uba mwiza, gusa ubu ukaba warongeye gutobama.
Ni ikibazo yavuze ko cyaganiriweho mu nama ya AU yabereye i Malabo muri Guinée équatoriale, hagafatwa umwanzuro w’uko Perezida Joao Lourenço uyobora Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aba umuhuza.

RDC itsimbaraye ku ngingo y’uko u Rwanda rukwiriye kureka gufasha M23 mu gihe rwo ruvuga ko nta bufasha na buke ruha uyu mutwe. Byageze n’aho Perezida Tshisekedi atangaje ko nibikomeza gutya, igihugu cye cyiteguye gushoza intambara ku Rwanda.
Umwe mu bahoze muri Guverinoma ya Congo yatangaje ko Lourenço ari umuntu ufitiwe icyizere gihagije kandi wubahwa na bagenzi be b’u Rwanda na RDC ku buryo hizewe umusaruro uzava mu buhuza bwe.
João Lourenço uziyamamariza manda ya kabiri mu kwezi gutaha, asanganywe umubano mwiza na Perezida Kagame ushingiye ku kuba barakoranye mu bikorwa bigamije gushakira amahoro Repubulika ya Centrafrique.
Nyuma y’uko u Rwanda rwohereje Ingabo i Bangui mu mpera za 2020, Perezida wa Angola yatangiye kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Centrafrique, bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke birangwa mu gihugu cye.
Mu minsi ishize, Intumwa z’u Rwanda n’iza Angola zahuriye i Luanda ziga ku kibazo cya Centrafrique.
Lourenço yari n’umuhuza mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda, cyari kimaze imyaka hafi itatu ibihugu byombi bidacana uwaka.
Ku rundi ruhande, Perezida Félix Tshisekedi na João Lourenço bamaze igihe bubatse umubano ufatika hagati yabo uruta uko byari bimeze mbere ibihugu biyobobwa na Joseph Kabila na Dos Santos
Tshisekedi akijya ku butegetsi, igihugu cya mbere yagiriyemo uruzinduko ni Angola ndetse na mugenzi we yari i Kinshasa nyuma y’amezi atatu muri Gicurasi 2019 mu muhango wo gushyingura se wa Félix Tshisekedi, Étienne Tshiseked.
Karenzi Christopher
