Giants of Africa:  Ibirori bya Basketball na muzika

Share Now

Icyumweru cya tariki 13 kugeza ku wa 19 Nyakanga 2023 kizaba ari impurirane y’ibirori bya Basketball na muzika mu Rwanda binyuze mu Iserukiramuco ryiswe ‘Giants of Africa Festival’.

Iri serukiramuco ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball, uzaba wizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Ibi birori bizitabirwa n’urubyiruko rurenga 250, ruzaturuka mu bihugu 16 uyu muryango wagiye usura.

Iki cyumweru cy’ibirori kizatangira ku wa Gatandatu, tariki 12 Kanama 2023, muri BK Arena, ahateganyijwe Inama Mpuzamahanga y’Umunsi w’Urubyiruko.

Muri ibi birori kandi hanateganyijwe gufungura ibibuga bibiri bya Basketball harimo igiherereye i Rwamagana ndetse na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Ibi bibuga biri mu bikubiye mu isezerano Perezida Kagame yatanze ubwo yatahaga Ikibuga cya Club Rafiki cyavuguruwe, ku wa 21 Gicurasi 2022.

Icyo gihe yijeje ko Guverinoma y’u Rwanda igiye kongera imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bya siporo bimeze nkacyo.

Perezida Kagame yashimye Masai Ujiri ku musanzu wo mu gushyiraho ahantu hatorezwa urubyiruko n’abana bato.

Yagize ati “Warakoze ku mbaraga washyize hano. Nkwijeje ko njye ubwanjye na Guverinoma hari icyo tuzongeraho; bikaba byanarenga aha bikagera mu tundi duce. Hari icyo tuzakora.’’

Nyuma y’umwaka gusa iri sezerano ritanzwe, inzozi z’abana bagorwaga no kubona aho gukinira hagezweho zigiye kuba impamo.

Uyu mwaka wo ntusanzwe kuko usibye itahwa ry’ibi bibuga, abakunzi b’umuziki na bo batekerejweho mu birori byatumiwemo abahanzi bihagazeho mu muziki w’i Kigali, mu Karere ndetse n’abatitiza Afurika yose.

Iri serukiramuco rizatangizwa ku mugaragaro n’igitaramo kizaririmbamo Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Intore Massamba ndetse n’umubyinnyi ukomeye Sherrie Silver, tariki 13 Kanama 2023 muri BK Arena.

Iri serukiramuco rizasozwa n’igitaramo gikomeye tariki 19 Kanama 2023, kizahuriramo abahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika nka Davido na Tiwa Savage bo muri Nigeria. Hari kandi Tyla wo muri Afurika y’Epfo ndetse na Bruce Melodie.

Si ibi birori gusa kuko muri iri serukiramuco urubyiruko rurenga 250 ruzahurizwa hamwe rukigishwa Basketball n’abatoza bo muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA ndetse n’abandi baturutse mu bihugu byitabiriye.

Muri iki gihe kandi hanamurikwa imico itandukanye y’ibihugu byitabiriye binyuze mu mbyino, imirire, ubugeni ndetse n’injyana gakondo.

Mu bikorwa biteganyijwe muri iri serukiramuco harimo no kwitabira Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama. Iki ni igikorwa gihuriza hamwe abaturage buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, cyashyizweho n’itegeko No 53/2007 ryo kuwa 17/11/2007 ryavuguruwe kugeza ubu. Ukorwa hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’amajyambere n’isuku, kunganira ingengo y’imari mu bijyanye no gusana ibikorwaremezo no gutuma abantu basabana.

Umunya-Nigeria Masai Ujiri niwe washinze Umuryango wa Giants of Africa mu 2003

Umuryango wa Giants of Africa wa Masai Ujiri watangiye mu 2003, icyo gihe wakoreraga muri Nigeria gusa kugera mu 2014 ubwo uyu mugabo yafunguraga imipaka atangira kugeza ibikorwa byawo no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Giants of Africa yashyizweho hagamijwe guteza imbere Basketball mu Banyafurika bakiri bato. Yawutekerejeho nyuma yo kubona ko badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye bitewe n’uko batagera ku bikorwaremezo bituma berekana impano bifitemo.

Kuva mu myaka 20 ishize uyu muryango umaze gutoza abana bakina Basketball ibihumbi 40 baturutse mu bihugu 17 byo ku Mugabane wa Afurika. Umaze kubaka ibibuga 30, aho 26 muri byo byubatswe n’umushinga wa ‘Built Within’ watangijwe mu 2021 ufite intego yo kuzubaka ibibuga 100 bya Basketball mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *