Masamba yageneye Gen Muhoozi impano ku isabukuru ye
Masamba Intore yashimye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wamuhaye amahirwe yo kuririmba mu birori by’isabukuru ye, amugenera impano y’umupira wanditseho ‘Inkotanyi cyane’.
Ibirori by’isabukuru y’imyaka 48 y’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi, byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 ahazwi nka Lugogo Cricket Oval i Kampala.
Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye mu minsi yashize nibwo yahishuye ko umuhanzi Masamba Intore ukomoka mu Rwanda ari mu bazasusurutsa abazitabira ibirori by’isabukuru ye.
Masamba ntabwo yamutengushye kuko yitabiriye ibi birori araririmba, anaboneraho umwanya wo kumushyikiriza impano y’umupira yamuteguriye.
Impano Masamba yashyikirije Gen Muhoozi, ni umupira wanditseho ijambo ‘Inkotanyi’.
Masamba yashimye Gen Muhoozi kuba yaramutumiye mu birori bye, no kuba yamuhaye amahirwe yo kuza kuririmba mu birori by’abanyacyubahiro.
Ati “Mwakoze cyane Afande General MK kuntumira mu isabukuru yanyu Lugogo ndetse mukaba mwongeye kuntumira n’ejo muri Perezidansi. Nzaza kandi nzatarama ubucuti n’umubano byose biganisha ku mahoro arambye kuko icyo dupfana kiruta icyo dupfa! Isabukuru nziza Nkotanyi cyane.”
Muhoozi Kainerugaba yavutse ku wa 24 Mata 1974, kuri uyu wa Gatandatu habaye ibirori bitandukanye byo kwizihiza iyi sabukuru.
Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu hateganyijwe ibirori by’isangira ry’abanyacyubahiro batandukanye.

Ubwanditsi Brightafrica
