Rwanda : Umugore yamaze gutinyuka imirimo yafatwaga nk’iya bagabo

Share Now

 Gukangurira igitsina gore kwitabira imirimo y’iterambere isanzwe imenyerewe ko ikorwa n’abagabo ni uruhare rwa buri wese, kuko ari bwo buryo bwonyine kwakoroshya itumbagira ry’ubukungu kandi ridaheza igitsina icyo aricyo cyose.

Ubwo hasozwaga Iserukiramuco rya sinema ku itariki 11.10.2021, byahuriranye n’umunsi mpuzamahanga  wahariwe umwana w’umukobwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Madamu Kaneza Floriane, Umuyobozi wa  Cinéfemmes Rwanda,  yavuze ko iyi ari inshuro ya 3 hakorwa iserukiramuco amatariki adahinduka.

Yagize ati: ‘’Iyi ni imwe mu ntego ziha ikerekezo cyiza k’Umuryango wacu n’Iserukiramuco muri gahunda ikomeye yuko ishobora kuba gahunda  y’abantu batandukanye ku isi,  bashobora  kwifuza   kuzitabira ibikorwa   by’abanyarwanda bikorerwa mu Rwanda guhera  ku itariki  4-11 ya buri mwaka ‘’.

Kaneza yavuze  ko iserukiramuco ku nshuro ya 6 yabaye umwanya mwiza ku bagore b’abashoramari muri sinema. Yashimangiye  ko bagize umwanya wo kuganira no kunguran’ibitekerezo  ku bafite aho bahuriye na sinema ku iterambere ryayo.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubuhanzi mu Nteko y’Umuco Niyomugaba Jonathan wari watumiwe mu isozwa ry’Iserukiramuco ku nshuro ya 6 mu Rwanda, yatangarije abanyamakuru ko Inteko y’Umuco igitangira gukorana na Cinéfemmes, abagore bakinaga filimi ariko badakoresha camera.

Ashimira intambwe imaze guterwa n’abagore mu byiciro byose  kuko bafite ubushobozi bwo gutunganya amashusho ndetse bakanayobora abakina filime.

Niyomugabo yagaragaje ko Inteko y’Umuco  yatangije gahunda  yitwa Ubuhanzi bubyara imirimo,  hakaba hari icyizere ko izo gahunda zizatanga imirimo mishya.

Yagize ati: Leta y’u Rwanda ifata  ubuhanzi  nk’uruganda, uruganda rugomba kubyara amafaranga, ntirwakora rutabyara amafaranga, twiteze ko zibyara amafaranga zitanga akazi kandi zitunga abazikoramo’’.

Niyomugabo akaba yizera ko umwaka utaha, Iserukiramuco rizarushaho kuba ryiza.

Yagararutse ku bikorwa bya sinema  ko  ataribyo byibandwaho gusa ko hari n’ubuhanzi muri rusange Igihugu kibwitezeho kuba inkingi ikomeye mu iterambere  rirambye ry’Igihugu.

Yijeje ko Inteko y’Umuco izakomeza hafi y’Urusaro International Women Festival  Cinéfemmes Rwanda.

Abayobozi bari mu muhango wo gusoza Iserukiramuco rya 6

Yanditswe na Karenzi Christophe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *