Niyonkuru Samuel yegukanye ‘’Kivu Belt Race’’
Isiganwa ry’Amagare “Kivu Belt Race” ryabereye mu karere ka Rubavu ku Cyumweru, tariki ya 26 Werurwe 2023, ryagaragaje urwego ruhambaye ku musore Muhoza Eric wo muri Bike Aid afatanyije na Niyonkuru Samuel.
Iryo siganwa ryarimo imibare myinshi ryegukanywe na Niyonkuru Samuel wo muri club InovoTech
Ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu makipe 17 harimo ibitsina byombi, abana bato ingimbi n’abakuze.
Mu bakuze bari munsi y’imyaka 23 ndetse no hejuru yayo, bahagurukiye rimwe ahagana saa Sita bafata inzira yerekeza mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu aho bagombaga gukora ibilometero 7,1 bakazenguruka inshuro 15.

Amakipe yitabiriye akaba asanzwe ari ay’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), ayatumiwe ndetse n’ikipe imwe ikina ku rwego Nyafurika.
Muhoza Eric na Niyonkuru Samuel kongeraho Tuyizere Étienne wa Benediction, uko ari batatu babaye abakinnyi bakiri bato bitwaye neza kuko bafite munsi y’imyaka 23

Perezida wa Ferwacy, Murenzi Abdallah, yavuze ko amasiganwa nk’aya azenguruka (circuit), atuma abaturage bareba neza isiganwa.
Ati “Mwabonye amasiganwa dufite muri uyu mwaka uko azaba ameze, n’andi azaba akomeye. Uburyo Abanyarwanda nka Muhoza bitwaye muri Tour du Rwanda, bigaragaza ko bakomeje imihigo yo guha umukoro bagenzi babo bagomba kongeramo imbaraga.”
Murenzi yagarutse ku myiteguro y’irushanwa mpuzamahanga ry’Isi (Championnat du monde) rizabera mu Rwanda muri 2025, asanga iri bashoje ryigisha abakinnyi uburyo bwiza na tekiniki nshya zo gukina. Agaragaza ko intera yari ngufi ariko hasaba abakinnyi kwihuta cyane ati bizabategurira kwitwara neza mu kuzenguruka Kigali muri Shampiyona y’Isi ya 2025.
Mbere y’uko isiganwa ritangira, umukinnyi usoza kuzenguruka inshuro ya mbere yari yemerewe guhabwa ibihumbi 20, hatabariwemo ibihembo biteganyijwe umukinnyi wegukanye isiganwa.Uwiduhaye niwe wegukanye iki gihembo cyo kwegukana inshuro ya mbere yo kuzeruka.
Mu rwego rw’abakobwa, Xaverine Nirere niwe wegukanye itsinzi

Rafiki Uwimana ni umutoza wamaze igihe kigera ku myaka 20 akina umukino w’amagare,Ubu ni umutoza w’ikipe yitwa Rafiki EL May izwi kwa Mayaka i Nyamirambo, mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo gukina yashakishje akazi yakora gashobora gutuma yaguma mu mikino y’amagare.
Ni muri urwo rwego yagiriwe icyizere na Federation y’u Rwanda y’amagare FERWACY na Minisiteri ya siporo MINISPORTS.
Mu kiganiro na brightafrica.rw yavuze ko yagiye mu mahugurwa atandukanye y’ubukanishi harimo ayo ku rwego rwa UCI, akaba ari umukanishi w;amagare ku rwego rw’ikipe y’igihugu.

Nyuma yaho yagize igitekerezo cyo kuzamura abana akaba yakora umwuga w’ubutoza. Yagize ati ‘’Numvise ngomba gukoresha izina ryanjye hamwe na Club nakuriyemo kugirango mfashe abana cyane cyane ko umusaza wacu Mayaka Emmanuel amaze kwitaba Imana, narebye ko ntawundi usigaye wo kuba yafasha abana ngo bazamuke mfata icyemezo cyo kubatoza’’.
Mu bana atoza bari munsi y’imyaka 16-17 bahatanye mu irushanwa rya “Kivu Belt Race” Nshuti Kevin niwe wabaye uwa mbere.
Christophe Karenzi
