NPC Rwanda yizihije ibigwi by’Intwari z’u Rwanda binyuze mu mikino

Share Now

Karenzi Christophe

E mail: chriskarenzi@gmail.com

Mu nzu y’imikino ya NPC Gymnasium kuri petit stade i Remera mu karere ka Gasabo, ku wa gatandatu no kucyumweru tariki ya 7 n’iya 8 Gashyantare 2026 i Kigali, habereye imikino mu rwego rwo kwizihiza Intwari z’u Rwanda ku nshuro ya 32 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”.

Uyu mwaka wa, NPC Rwanda yizihije ibigwi by’Intwari z’u Rwanda binyuze mu mikino ibiri irimo: Mu mukino wa Sitting Volleyball ku bantu bafite ubumuga bw’ingingo (abagore n’abagabo),  ku wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare 2026;

Mu gihe  ku mukino Wa Goalball ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona (abagore n’abagabo), yakinnwe ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026.Hitabiriye amakipe ane ari ku isonga mu marushanwa ku rwego rw’igihugu kugeza ubu.

Sitting Volleyball (Abagore) hari amakipe ya Bugesera,Musanze, Nyarugenge na Rulindo  ariko iyi (yivanye mu irushanwa ku munota wa nyuma)

Sitting Volleyball (Abagabo)

  • Gasabo
  • Gisagara
  • Musanze
  • Rwamagana

 AMAKIPE YITABIRIYE UMUKINO WA GOALBALL

a) Goalball (Abagore)

  • Ngororero
  • Rubavu
  • Rwamagana
  • Musanze

b) Goalball (Abagabo)

  • Gisagara
  • Ngororero
  • Rwamagana
  • Musanze

3. UKO AMARUSHANWA YAGENZE MURI SITTING VOLLEYBALL (SVB)

a) Abagore (SVB)

Amakipe atatu yari asigaye (Bugesera, Musanze na Nyarugenge) yakinnye hagati yayo yose (round robin).

  1. Bugesera 2 – 1 Musanze
    Amaseti: 24–26 | 27–25 | 20–18
  2. Musanze 2 – 1 Nyarugenge
    Amaseti: 18–25 | 25–21 | 15–11
  3. Nyarugenge 2 – 1 Bugesera
    Amaseti: 28–26 | 19–25 | 15–11

Uko amakipe yakurikiranye (Abagore)

  1. Nyarugenge
  2. Musanze
  3. Bugesera
  1. Mu mikino ya semi-finals, amakipe yakinaga agamije gutsinda amaseti abiri (best of two),
  2. aho umukino wa nyuma wahuzaga amakipe yahataniraga gutsinda amaseti atatu (best of three).
  3. Akarere ka Musanze Mu bagabo  kegukanye umwanya wa mbere ku mukino wa nyuma muri Sitting Volleyball, MUSANZE itsinze  RWAMAGANA  amaseti 2 : 0 , mu guhatanira umwanya wa 3,  GISAGARA itsinda  GASABO 2 : 0
  4. Mu mukino wa Goalball  mu guhatanira umwanya wa mbere , Gisagara yatsinze  Rwamagana ku bitego 7-6.

b) Abagabo (SVB)

Amakipe y’abagabo yakinnye imikino ya kimwe cya kabiri cya nyuma (semi-finals).

  • Amakipe yatsinzwe muri semi-finals yahataniraga umwanya wa gatatu,
  • Mu gihe ayatsinze yahataniraga umwanya wa mbere.

Abayobozi ba NPC Rwanda bagaragaje ko iyi mikino ari umwanya wo kwibuka ubutwari bwaranze Abanyarwanda, by’umwihariko bagashimangira uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu iterambere ry’igihugu, basaba inzego z’ibanze gukomeza gushyigikira no guteza imbere amakipe

Bizimana Dominique, Perezida wa Komite y’Abafite ubumuga National Paralympic Committee (NPC) , mu kiganiro kirambuye na Brightafrica.rw  ku bijyanye n’umunsi  w’Intwari , Yagize ati ‘’ Mbere na mbere, nk’umuntu ufite ubumuga, nabubonye mu gihe cy’intambara yo kubohora Igihugu. Nacitse ukuguru, ariko sinacitse intege, sinicara ngo mvuge nti “ubuzima bwanjye burarangiye.”

.Yakomeje agira ati: ‘‘’Narahagurutse, ntangira gukina imikino. Twashinze ishyirahamwe ry’imikino y’abantu bafite ubumuga, dutangira gukusanya abantu bafite ubumuga umwe ku wundi baturutse mu ntara zitandukanye z’igihugu. Umunsi Mukuru w’Intwari,  abantu bafite ubumuga uratureba kandi turashoboye. Ntabwo twagiye mu mihanda gusabiriza abahisi n’abagenzi; ahubwo abantu bafite ubumuga baraza bagakina imikino, bakishima kandi bakanezerwa’’.

Byumwihariko ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze  muri budget yabo bakoresha bagenera amakipe y’Abafite ubumuga aho  batanga amafaranga  Miliyoni 200 y’u Rwanda ( Amafaranga miliyoni Magana abiri y’u Rwanda) ku mwaka mu gihe  uturere 3 tugize  Umujyi wa Kigali, tugenerwa  Amafaranga  Milioni 90,000 Frs ku mwaka. Bivuze ko buri karere kagenerwa Amafaranga Miliyoni 30 (Miliyoni mirongo itatu y’u Rwanda) ku mwaka.

Perezida wa NPC Bizimana Doiinique

Perezida wa NPC Bizimana yagaragaje ko abakinnyi benshi babaga mu ikipe ya Intwari ibarizwa mu Karere ka Gasabo nawe akaba  ariyo abarizwamo, baguzwe na Musanze kuberako bahembwa neza. Akaba asaba abayobozi  b’utwo turere twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge  kuzamura urwego rw’Amakipe  yabo agakomera.

Uwitonze Hesron, Visi Perezida  wa kabiri muri NPC  ushinzwe amarushanwa no guteza imbere imikino, yavuze ko Umunsi w’intwari uvuze ikintu kinini ku banyarwanda muri rusange  byumwihariko ku bantu bafite ubumuga.

Uwitonze Hesron, Visi Perezida  wa kabiri WA NPC 

Yagize ati :  ‘’Bitwibutsa agaciro twagaruriwe  n’Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wacu Paul Kagame aho yavuze ati nta numwe uzasigara inyuma. Noneho abant bafite ubumuga  muri rusange, nabo bibona noneho mu muryango’’.Vice Perezida Uwitonze yagaragaje ko abantu bafite ubumuga kenshi ngo barahezwaga.

‘’Uribuka ko kera abantu bafite ubumuga barahezwaga,  bagahezwa n’Imiryango yabo, bagahezwa  na sosiyete, ugasanga no mu buzima bw’igihugu ntibagaragara’’.

Kuri bo rero umunsi w’intwari  ngo  ubibutsa ibintu byinshi harimo  kugarurirwa agaciro no kumva ko umuntu ufite ubumuga  hari ibyo ashoboye harimo  kwidagadura akumva ko ari umuntu nk’abandi.

Hon. Rwaka Pierre Claver ashyikiriza igihemba Capitaine

Jooris Ndongozi Nkurunziza  yari muri uyu muhango akaba ari Umuyobozi w’Umuryango wa Tayson Dream ufite ifite icyicaro muri Ottawa, Canada


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *