Itariki izakinirwaho ikirarane cya Rayon Sports na Intare FC mu Gikombe cy’Amahoro yamenyekanye
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko umukino w’ikirarane wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports izakiramo Intare FC uteganyijwe tariki ya 19 Mata 2023.
Umukino w’Igikombe cy’Amahoro hagati ya Rayon Sports na Intare FC uzakinwa tariki ya 19 Mata, amakipe tugiye kuyamenyesha yitegure.”
Amakuru dukesha IGIHE ni uko habayeho kwemeza iyi tariki ari uko FERWAFA ibanje kuganira n’impande zombi.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, we yemeje ko ikibuga kitahindutse, ikipe izakirira aho yagombaga gukinira mbere y’uko umukino usubikwa.
Umukino wari kuba warakinwe saa Sita n’Igice za tariki 8 Werurwe 2023 waje kwimurwa na FERWAFA habura amasaha atatu ngo ube ku mpamvu z’uko wari guhurirana n’uwa APR FC yari yakiriyemo Ivoire Olympique yo mu cyiciro cya kabiri.
FERWAFA yatanze impamvu z’uko Stade ya Bugesera igira ibyumba bibiri gusa by’urwambariro ndetse ko nta matara ifite, iyo iminota 90 yari kurangira amakipe yombi anganya bari kongeraho iminota 30 na penaliti, ibintu byari gukerereza umukino wa kabiri.

Intare FC
Ubwanditsi
