Kuri uyu wa Kabiri  taliki 21 Werurwe 2023 ni bwo mu Rwanda   hatangiye imikino ihuza ibihugu bigize umuryango w’abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba “EAPCCO Games 2023” .

Share Now

Iyi mikino yabimburiwe n’ibirori byo kwiyereka  aho abakinnyi basaga 1000  baturutse mu bihugu 8 ari byo  u Rwanda,  u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo na Ethiopia bakoze akarasisi, ibirori byabereye kuri  Kigali Pele Stadium i Nyamirambo

Polisi y’u Rwanda yatangiye itsinda

Nyuma y’ibirori byo gufungura “EAPCCO Games 2023” habaye imikino ibiri aho mu mpira w’amaguru ikipe ya Polisi y’u Rwanda yatsinze Polisi y’u Burundi ibitego 3-1. Ibitego bya Polisi y’u Rwanda byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier na Kayitaba Bosco naho igitego cya Polisi y’u Burundi gitsindwa na Hakizimana Tity.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa kabiri

Kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Werurwe 2023, “EAPCCO Games 2023”  irakomeza aheganyijwe imikino ngororamubiri “Athletics” kuri Sitade ya Bugesera, imikino y’iteramakofe “Boxing” muri Hilltop Hotel. Muri Netball, ikipe ya Uganda irakina na Tanzania kuri Club Rafiki (10h00) naho muri Volleyball, ikipe ya Kenya ikine n’u Burundi  muri BK Arena (18h00).

Ubwanditsi Brightafrica.rw


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *