Amavubi yuzuye mbere yo gukina umukino wa kabiri na Congo

Share Now

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yamaze kubona abakinnyi bose nyuma y’uko aba AS Kigali basanze bagenzi babo kuwa Kane mbere y’umukino wa kabiri wa gicuti uzahuza u Rwanda na Congo ku Cyumweru mu kwitegura CHAN 2021.

U Rwanda rwanganyije na Congo Brazzaville ibitego 2-2 mu mukino wa mbere wa gicuti wabaye ku wa Kane kuri Stade Amahoro.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko hari amakosa yawugaragayemo ku buryo bifuza ko yakosorwa mbere yo kwerekeza muri Cameroun.

Ati “Uko twari twapanze si ko byagenze, ibyo twari tumaze iminsi twitoza nibyo twashakaga kubona muri uyu mukino ariko hari amakosa yagaragaye mu bwugarizi, nk’aho Manzi yanyereye ari imbere y’izamu, turatsindwa. Igitego cya kabiri twari ku gitutu baradutsinda. Icy’ingenzi ntabwo byari ugutsinda, turashaka kubona ishusho y’ikipe tuzajyana.”

Agaruka ku mukino wa kabiri uzaba ku Cyumweru, iminsi umunani mbere y’uko u Rwanda rukina na Uganda mu muri CHAN, Mashami yavuze ko icyo awitezemo ari ugukosora amakosa yagaragaye ku wa Kane.

Umutoza Mashami Vincent

Ati “Dutegereje kwitwara neza birenze kubyo twabonye uyu munsi, uburyo twitwaye uyu munsi biraduha icyizere ko ku mukino wa kabiri dukeneye gukora kurushaho, amakosa twakoze tukayakosora kandi tukagerageza no kwigirira icyizere mu bice bitandukanye by’umukino.”

Amakuru meza ku mutoza w’Ikipe y’Igihugu ni uko yaraye yakiriye abakinnyi batanu bakinira AS Kigali barimo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Bayisenge Emery, Hakizimana Muhadjiri, Kalisa Rachid na Nsabimana Eric ‘Zidane’ bakubutse mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Kuri ubu Amavubi afite abakinnyi 33 mu mwiherero mu gihe 30 ari bo bazitabira Shampiyona Nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo izabera muri Cameroun,

Muri CHAN 2021 izaba guhera tariki ya16 Mutarama kugeza ku ya 7 Gashyantare, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Maroc ifite igikombe giheruka, Uganda na Togo.

Source Igihe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *