Mashami yahamagaye 31 batarimo Rwatubyaye, Kagere, Jacques na Omborenga, Sugira yongera kugaruka mu Mavubi
Mashami Vincent Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ’Amavubi Stars’, yahamagaye abakinnyi 31 bitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Mali na Kenya mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022, ni imikino yo mu itsinda E.
Umukino wa Mali uzabera i Kigali tariki ya 11 Ugushyingo 2021 kuri Stade ya Kigali umukino wo uzaba tariki ya 15 Ugushyingo 2021 i Nairobi muri Kenya.
Ikipe y’igihugu yamaze kubura itike kuko ari iya nyuma mu itsinda n’inota 1, Kenya ifite 2, Uganda 8 na Mali 10. Mashami Vincent yahisemo guhamagara abakinnyi benshi b’imbere mu gihugu banitegura amajonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’.
MU bakinnyi bahamagawe ntibarimo rutahizamu wa Simba SC, Meddie Kagere, myugariro wa FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul, Omborenga Fitina na Jacques Tuyisenge ba APR FC bafite ibibazo by’imvune aba biyongera kuri Yannick Mukunzi na we ufite imvune y’igihe kirekire.
Sugira Ernest ni umwe mu bakinnyi bagaragaye kuri uru rutonde rw’abakinnyi bahamagawe, ni nyuma y’iminsi myinshi adahamagarwa mu Mavubi.
Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021 aho biteganyijwe ko ikipe izacumbika kuri Saint Famille Hotel ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade ya Kigali.
Abakinnyi 31 bahamagawe
Abanyezamu: Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Ndayishimiye Eric (Police FC), Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norway) na Ntwali Fiacre (AS Kigali, Rwanda)
Ba Myugariro: Rukundo Denis (AS Kigali), Nkubana Mark (Gasogi United), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Rutanga Eric (Police FC), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Niyigena Clément (Rayon Sports) na Serumogo Ali (SC Kiyovu)
Abakina Hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden), Niyonzima Olivier (AS Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Rutabayiru Jean Philippe (S.D. Lenense Proinastur), Nsanzimfura Keddy (APR FC) na Niyonzima Haruna (AS Kigali)
Ba Rutahizamu: Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Sugira Ernest (AS Kigali), Mugenzi Bienvenue (SC Kiyovu), Kwitonda Allain (APR FC), Usengimana Danny (Police FC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Nshuti Innocent (APR FC).

