Amahoro ni urufunguzo rw’Iterambere rirambye

Share Now

I Nyanza mu ntara y’Amajyepfo  ku wa kabiri tariki 11.10. 2022,hasojwe inama y’iminsi 3 igamije amahoro. Uwo muhango wabimburiwe n’igitambo cya misa cyayobowe na Musenyeri Denis Mugabo.

Yashimiye abitabiriye uyu muhango ngarukamwaka avuga  ko umuhango nkuyu utaruherutse  bitewe n’icyorezo cya COVID 19 cyashegeshe isi.

Iyi nama yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye harimo  Uburundi, Uganda, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Canada, USA n’u Rwanda, abayobozi b’inzego za gisiviri n’iz’umutekano muri Nyanza, Intara y’amajyepfo.

Musenyeri Mugabo yagarutse ku mateka ashaririye mu gihe cya genoside yakorewe abatutsi  1994 n’uburyo byari byifashe nyuma y’ayo mahano.

Yavuze ko hari amakimbirane akomeye cyane  aho abagore babacika ku icumu n’abagore bafite abagabo babo bafunze kubera ubwicanyi bakoze.  Umwe yanyuraga hirya undi agaca hino ntawuvugisha undi kandi baturanye.

Mugabo amaze gutaha mu rwamubyaye yifashishije Umushumba Fidele wo mu itorero rya Angican, batangiye umurimo ukomeye cyane basuye amatorero menshi bahuza abastori batandukanye babakangurira kubana mu mahoro.

Yagize ati ’’Twababwiye ko dushobora kubana nta makimbirane binyuze mu nyigisho ariko  bararwana, byaratugoye twe na ba Fidele kuko natwe bashakaga kudukubita turahunga twifashisha aba polisi ’’.

Yakomeje agira ati ‘’ Polisi yaraje ihosha ikibazo, ntabwo twacitse intege twagize umusaruro mwiza’’.

Yavuze ko bakomeje igikorwa cyo guhugura ibijyanye n’Ubumwe ndetse n’ubwumvikane  bahereye muri za Kayonza, Kigali, Nyamata n’ahandi hatandukanye ndetse no muri za gereza.  Ngo ntabwo byari byoroshye kubigisha  no kubumvisha Amahoro kandi hari abayabuze mu gihe cya jenoside.

Nyuma  yaho  batangiye gukora ubuvugizi banabashakira inkunga kugirango bafatanye, nubwo babaga bataziranye bose.

 Ibi  ngo byafashije kujya kubwira abagabo babo  bari muri Gereza uko byifashe mu miryango basize.

Iki gitekerezo cyageze muri Nyanza ya Butare aho abagore bagera kuri 54   bahawe amahugurwa ariko ntabwo byari byoroshye ubu ngo hasigaye bake.

Muri iki gihe abahuguwe kudoda bageze kure kandi birabatunze barashimira Imana.

Umwe muri bo yagize ati ‘’Turi abagore beza bashima imana tumaze kugera kuri byinshi’’.

Bakora byinshi bitandukanye harimo kudoda amataburiya, bakora ibifuniko bya za mpampa, amashati n’ibikapu. Ibyo byose bijya mu muyapani na Amerika.

Christopher Karenzi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *