Umushinga 1OZ Training Center ukeneye andi mikoro mu gutezimbere urubyiruko

Share Now

Ruhumuriza Patrick ni umuyobozi wa 1OZ Training Center afasha urubyiruko kwihangira imirimo  urubyiruko binyuze mu gukora ikawa no gutunganya ikawa.

Mu gikorwa cya Start up cyabaye giheruka kubera muri Intare Arena mu  karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yari  umwe bantu 12 bakoze neza mu bihugu 54 bigize umuryango wa CHOGM harimo abanyarwanda n’abanyamahanga bafite imishinga ibyara inyungu.

Ku birebana n’Amavu n’amavuko y’igikorwa cya 10Z Training Center uyibereye umuyobozi wayo yagize ati ‘’Byari business yanjye, business yanjye ni ukwigisha urubyiruko byatumye ngera ku rwego rushimishije  mu kwigisha gukora ikawa’’.

Kugirango ahamagarwe, abayobozi ngo babonye imishiinga yabo barabahamagara,babasaba gutanga ibisabwa hanyuma bakora amarushanwa.

Ruhumuriza avuga ko abanyamahanga nta rwego bagezeho abanyarwanda batageraho. Yagize ati ’’ Ndakeka ko twebwe  dufite icyo twagezeho kubarusha kuko Igihugu cyacu kirimo kwihuta mu iterambere baduhereza ibishoboka byose nk’urubyiruko  kugirango duterimbere’’.

Ku bijyanye n’imbogamizi bafite ni igishoro kidahagije iyo kidahagije rero ngo ukora ibintu byoroheje ariko yibutsa ko Minisiteri y’urubyiruko ndetse n’izindi Minisiteri zitandukanye, zirimo gukora ibishoboka byose kugirango zibatere inkunga kugirango babongerere igishoro birtyo bakaba bakora ibintu biri ku rwego ruhambaye .

Bimwe mu byo yungukiye mu Ihuriro ry’urubyiruko muri CHOGM iheruka, Ruhumuriza asanga hari byinshi yungutse kuri bagenzi be b’ingeri zitandukanye, bunguranye ibitekerezo hari  ibyo abanyamahanga  babigiyeho  ndetse n’abanyarwanda hari  ibyo bahungukiye mu nyigisho zatanzwe.

Umwalimu agaragaza uko ikawa itunganywa
Urubyiruko rwasoje amahugurwa
Urubyiruko ruhugurwa uko ikawa ikorwa ikanatunganywa

Karenzi Christophe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *