Umutoza Adil Mohammed yavuze ubwumvikane buke n’abakinnyi bamwe muri APR FC
Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed utoza APR FC yemeye ko muri iyi kipe harimo ibibazo ahanini bishingiye ku bakinnyi bakuru, biyumva nka ba kamara kandi ntacyo bakora.
Ni amagambo yatangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona, APR FC yatsinzemo Marines FC ibitego 2-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 12 Ukwakira 2022.
Ni umukino Adil yitabajemo abakinnyi barimo Mutabaruka Alexandre, Byiringiro Gilbert, Ishimwe Christian, Nshimiyimana Yunusu na Itangishaka Blaise bamaze igihe batifashishwa mu babanzamo.
Adil Mohammed aganira n’itangazamakuru, yashimye abakinnyi be uko bitwaye ku ikipe ya Marines FC yavuze ko ikomeye.
Yasobanuye ko nubwo bimeze bityo ariko, hari ikibazo muri APR FC kandi bigaragarira mu kibuga.
Yagize ati “Umukinnyi uri mu kibuga agomba kuba ibendera rya APR FC, akubaha abatoza be. Ikibazo cyaturutse hanze, ntabwo ari mu rwambariro. Hari ikibazo gikomeye kandi bigaragara mu kibuga. Mbijeje ko tugiye kubikosora. Uko bihagaze ntibigikomeye, ngiye kubishakira umuti mu gihe cya vuba.”
Bivugwa ko hari uruhande rwijujutira ibyo abategeka gukora, bavuga ko atabatega amatwi, ndetse hakaba n’abashyigikiye kapiteni wabo Manishimwe Djabel utarebana neza muri iyi minsi na Adil kubera kutamukinisha cyangwa kumuha iminota mike mu mukino.
Adil Mohammed yavuze ko mu ikipe ye nta mukinnyi kamara Ati “Nta gihangange kiba muri APR FC, bitabaye ibyo turahitamo abandi bakora akazi. Nabaye hano ntanga ubuzima bwanjye. Mu by’ukuri ntabwo bimeze neza.”
Yakomoje kuri Manishimwe Djabel, avuga ko atari umukinnyi kamara ku buryo yakwitwara uko ashaka.
Yakomeje ati “Nta kamara muri APR FC, niba uvuga kamara, yakabaye umuntu utsinda imikino itanu cyangwa itandatu. Kamara uvuga ni uhamagarwa inshuro 35, agakina iminota 20 mu Amavubi? Djabel yahawe amahirwe ye dukina na Monastir atanga igitego, no kuri Bugesera FC ni ko byagenze.”
Adil yavuze ko muri APR FC nta mukinnyi uruta abandi uri mu ikipe, kuko n’abana bato bari kugerageza gutanga amaraso yabo.
Ati “Muri APR FC nta mukinnyi mukuru ubamo, reba Byiringiro Gilbert, Yunusu, Byiringiro Lague, Ishimwe Christian, Itangishaka Blaise bose bari kwitwara neza. Umukinnyi udatanga umusaruro simukeneye.”
“Hari icyo tugiye kwitaho kuri buri mukino. Ejo hazaza hazatwereka ko hari abakinnyi bashaka kubaha Umuryango wa APR FC batandukanye n’abandi.’”
Kuva APR FC yasezererwa mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League itsinzwe na US Monastir ibitego 3-1 mu mikino yombi, ni bwo umwuka mubi watangiye gututumba muri APR FC.
Nyuma y’aho no muri shampiyona APR FC yatsinze Rwamagana City bigoranye ibitego 3-2, mbere yo gutsindwa na Bugesera ibitego 2-1.
Aha ni ho hazamutse umwuka mubi watumye umutoza atangira gutobora akavuga ku bibazo biri mu ikipe, avuga ko abakinnyi bakuru badatanga umusaruro ukwiye.
Manishimwe Djabel yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2019 avuye muri Rayon Sports, ubu ni we kapiteni w’iyi kipe y’Ingabo.
Umutoza we Adil we yageze muri APR FC mu 2019, kuri ubu amaze kuyifasha kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona byikurikiranya birimo icyo yatwaye adatsinzwe. Amasezerano afite azarangira mu 2024.

Ubwanditsi Brightafrica
