Mugisha Moïse yegukanye agace ka Mbere ka Grand Prix Chantal Biya (Amafoto)
Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye agace ka mbere k’Irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya ribera muri Cameroun, ahita yambara umwenda w’umuhondo ku munsi wa mbere.
Grand Prix Chantal Biya yatangiye kuri uyu wa Gatatu hakinwa agace kazenguruka inshuro zirindwi mu Mujyi wa Douala, ku ntera y’ibilometero 95.9.
Mugisha Moïse yasoje ku mwanya wa mbere akoresheje 02h15’41’’, anganya ibihe na Michel Boris Tientcheu, Umunya-Cameroun ukinira SNH Vélo Club.

Mu duce tubanza Abanyarwanda bagenderaga mu gikundi ariko habura ibilometero nka 30 nibwo Mugisha Moïse na Mugisha Samuel bahisemo kongera imbaraga ndetse bahirwa no gufata abari imbere.
Mu bilometero bya nyuma nibwo Mugisha Moïse yacomotse mu bandi aranyonga agera ku murongo ari uwa mbere.
Mugisha yavuze ko yishimiye intsinzi kuko agace kakinwe uyu munsi katari koroshye.
Yagize ati “Nishimiye intsinzi ngezeho kuko agace ka mbere kari kagoranye, kuko ibilometero bitatu bya nyuma byari amakorosi arimo imisenyi kandi umuhanda ari muto.’’
Mugisha Moïse wegukanye agace ka mbere muri Grand Prix Chantal Biya yahawe igihembo na sheki y’ibihumbi 200, akabakaba ibihumbi 350 Frw. Ni we uyoboye abakinnyi bakiri bato mu gihe Team Rwanda ariyo ihagaze neza mu makipe.
Mu bandi bakinnyi bari mu Ikipe y’u Rwanda itozwa na Sempoma Félix, Munyaneza Didier yasoje ku mwanya wa karindwi; Uhiriwe Byiza Renus ku wa munani; Mugisha Samuel ku wa 10; Areruya Joseph ku wa 13 na Byukusenge Patrick ku wa 31 arushwa n’uwa mbere amasegonda 53.
Agace kakinwe uyu munsi, abasiganwa bahagurutse batinze kuko igihe isiganwa ryagombaga gutangiraho cyongerewe kubera amakipe yageze muri Cameroun atinze, bigasaba ko ahabwa umwanya wo kuruhuka.
Grand Prix Chantal Biya iri kuba ku nshuro ya 20 iri ku bipimo bya 2.2 ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), izasozwa ku wa 22 Ugushyingo 2020, nyuma yo kuzenguruka ibilometero 699.4
Yitabiriwe n’amakipe 10 arimo iy’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benin, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Sénégal, Mali, Cameroun, Dukla Banska Bystrica yo muri Slovaquie na SNH Vélo Club yo muri Cameroun.
Ubwo Team Rwanda yaherukaga kwitabira Grand Prix Chantal Biya mu mwaka ushize, Munyaneza Didier ni we Munyarwanda waje hafi, asoreza ku mwanya wa kane, anatahana umwambaro w’umukinnyi muto wigaragaje mu irushanwa.
Uduce dutanu tugize Grand Prix Chantal Biya 2020
• Ku wa 18 Ugushyingo: Agace ka mbere: Douala- Douala (95.9 km)
• Ku wa 19 Ugushyingo: Agace ka kabiri: Akonolinga- Abong-Mbang (139.5 km)
• Ku wa 20 Ugushyingo: Agace ka gatatu: Yaoundé- Ebolowa-Nkolandom (167 km)
• Ku wa 21 Ugushyingo: Agace ka kane: Zoétélé- Nkpwang-Meyomessala (116.4 km)
• Ku wa 22 Ugushyingo: Agace ka gatanu: Sangmelima- Yaoundé (166.4 km)


Source: Igihe
