Rwamagana:Special Olympics yatanze ibikoresho bya siporo mu bigo 70  i Burasirazuba

Share Now

Umuryango wa Special Olympics mu Rwanda binyuze mu mushinga wa  Unified Champion Schools, watanze ibikoresho bya sport ku bigo by’amashuri 70 mu Ntara y’Iburasirazuba.

Iki gikorwa cyabereye i Rwamagana kwa wakane tariki 27/08/2022 ku cyicaro gikuru  cy’Intara y’Iburasirazuba.

Ibyo bikoresho bya siporo bigizwe n’imyambaro harimo (jez), imipira, amakubutura, imipira yo gukina harimo n’iya umukino wa Bocce no gusiganwa.  

Umuyobozi w’Umuryango wa Special Olympics Pr.Deus Sangwa yavuze ko hatanzwe ibikoresho  bya siporo mu bigo by’amashuri 70  mu Ntara y’Iburasirazuba, mbere yaho hatanzwe ibikoresho bya sport mu bigo 40 mu mujyi wa Kigali.

Mu Ntara y’Amajyaruguru niho hazakurikira hakazatwangwa ibikoresho mu bigo 60 by’amashuri.   Muri rusange  umushinga wa Unified Schools wa Special Olympics Rwanda uzakorera mu bigo 400 mu Rwanda.

Umushumba Deus yagarutse ku kamaro k’iki gikorwa, agira ati  ‘’Byumwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba iki gikorwa ni cyiza cyane kuko kirakurikira nubundi  ibikorwa byabanje  nk’amahugurwa yakorewe abarimu ndetse n’abanyeshuri bashinzwe siporo bituma noneho ari ireme ririmo kubakwa natwe twunganira, rijyanye na siporo mu mashuri kandi siporo idaheza ku bafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite noneho bigatuma hariho ukwidagadura, ukwishyira ukizana kw’abanyeshuri bose muri siporo babyibonamo’’.

Yashimiye ubuyobozi bw’Intara kuba batumije abayobozi b’Uturere bashinzwe imiberereho myiza  akaba aribo bashyikirijwe ibikoresho. Buri karere kafashe ibigo 10 by’amashuri ahazatangwa ibyo bikoresho. Intara y’Iburasirazuba igizwe n’Uturere 7

Ibi  bizabafasha  kwitegura haba mu myitozo  ndetse no mu marushanwa aho amakipe y’ibigo by’amashuri atandukanye mu turere, azesurana  mu marushanwa ategenijwe vuba hanyuma hamenyekane abazaseruka ku rwego  rw’Igihugu ndetse no mu mikino mpuzamahanga.

Ku  rwego rwa Special Olympics, Pr.Sangwa ngo ibi ni ukwimakaza umuco mwiza  wa siporo zikorera mu bigo by’amashuri no kubona impano  z’abana ndetse no kumenya abana bashobora  kuzitabira imikino y’Isi iteganijwe mu Budage mu mwaka utaha wa 2023.

Abayobozi berekana jezi z’abakinnyi

Dr Nyirahabimana Jeanne Umunyamabanga nshinga bikorwa mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko  igikorwa bacyakiriye neza cyane, kuberako Umuryango wa Special Olympics wabazaniye ibikoresho bizajya mu mashuri  70 yatoranyijwe mu Ntara y’iburasirazuba.

Yakiriye neza iki gikorwa ati‘’Icyiza ni uko bafite  guteza imbere sport idaheza. Ni siporo y’abantu  mu buryo busanzwe ndete n’abafite ubumuga bwo mu mutwe. Ubu ni ubutumwa bukomeye kuba batuzaniye ibi bikoresho bakavuga bati munite no kubafite ubumuga’’.

Yijeje ko bagiye kubishyiramo imbaraga  kugirango abafite ubumuga bakomeze batere imbere mu mikino.

Dr Nyirahabimana,yashimiye intambwe yatewe n’amakipe y’abafite ubumuga binyuze muri Special Olympics mu Rwanda, uko yagiye yitwara mu marushanwa ati ‘’ Ni ikitwereka ko bishoboka nidushyiramo imbaraga bakagera kure haba ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga’’.

Yizeza ko amakipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba atazasigar’inyuma haba mu marushanwa mu gihugu ndetse no hanze yarwo.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe uburezi no gucukumbura Rose Baguma   mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko Umuryango wa Special Olympics ari umufatanyabikorwa wabo.

Politike ya sport  muri minisiteri y’uburezi, bareba  igikenewe ku bijyanye na politiki ya sport mu mashuri yagize  ati ‘’Ni ugutanga imirongo migari, kureba ni iki cyakorwa ku muntu uwari we wese harimo  n’umufatanyabikorwa nk’uku kwa Special Olympics yaba mu gutanga ibikoresho  ndetse no gutanga amahugurwa ku barimu’’.

Umuyobozi mukuru Baguma akaba yagaragaje ko ari ubufasha mu rwego rwo guteza imbere siporo idaheza mu bana b’abanyarwanda.

Shampiyona nyirizina ya Special Olympics Rwanda ku rwego w’Igihugu ikaba iteganijwe mu kwezi k’Ukwakira 2022.

Chairman Pr. Deus Sangwa asobanura igikorwa cyo gutanga ibikoresho bya siporo
Abayobozi bitabiriye itangwa ry’ibikoresho
Ibikoresho bya sport byatanzwe

Karenzi Christopher


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *