Minisitiri Mbabazi:Tugire ubuzima bufite intego n’icyerekezo
Umuhanzi nyarwanda Yvan Burabyo uzwi ku izina rya Buravan, witabye Imana azize cancer, yakorewe igitaramo cyo kumusezeraho muri Camp Kigali ku wa kabiri tariki 23,08.2022.
Icyo gitaramo kitabiriwe n’ibihumbi by’abakunzi ba Nyakwigendera haribo n’abayobozi b’inzego zitandukanye
Mu muhango wo gusezera ku mwana we Burabyo Michael, yavuze ko Yvan yavutse tariki 27 Mata 1995 i Kigali, yavutse ari umwana wa 6 ari bucura. Uwo yakurikiraga yamurutaga imyaka 6, bamwise Dushime, ngo bashimiye Imana ko bamubonye dore ko ntacyo bari bateganyije icyo gihe bari muri mu ntsinzi.
Yavuze ko umwana wabo Yvan yari afite impano itangaje yo kuririmba, mu mwaka wa 2019 yatunguwe n’umuhungu we ariwe Buravan amusaba ko bakorana indirimbo ashingiye mukuba yaramubonaga acuranga Harmonica.
Yaje gukora imyitozo hanyuma baririmba Garagaza. Yagize ati ‘’ Tugize amahirwe tubona ibaye nziza, muri gahunda ze za muzika twaramushyigikiraga’’.
Iyo ndirimbo Gerageza niyo yamuhesheje igihembo mpuzamahanga Prix Decouvertes RFI 2018

Umubyeyi wa Yvan yavuze ko Yvan atajyaga acika intege kandi yagiraga igikundiro cy’abantu, akaba ashimira by’umwihariko leta yamufashije mu burwayi bwe, anashimira inshuti n’abavandimwe babagaragarije urukundo muri ibi bihe barimo.
Minisiti w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rose Mary wari intumwa ya Guverinoma muri uwo muhango, yashimiye ubutwari bwa Yvan Burabyo ati’’ Ni Burabyo butatse u Rwanda, ni Burabyo butatse isi yose kandi bwari uburabyo butoshye; izo ndangagaciro zo gukunda igihugu tuzongereho gukunda umurimo’’.
Minisitiri Mbabazi yagarutse ku byaranze umuhanzi akurikije ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye bari aho, yavuze ikintu gikomeye ko Buravan yari umusore ufite intego.
Ati “ Yabayeho mu buzima bufite intego natwe bitubere urugero, tugire ubuzima bufite intego n’icyerekezo kandi tugashyiramo imbaraga tukahagera’’.

Minisitiri Mbabazi yagarutse igihe abanyarwanda bari muri Guma mu rugo ’’ Iwacu Muzika’’, avuga ko Yvan Buravan Burabyo ari umwe mu bahanzi wasusurukije abanyarwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga kugirango abanyarwanda bakomeze bishime.
Yashishikarije urubyiruko kugira ubuzima bufite intego, ati ‘’Tujye twibaza ngo bazahora batwibukira kuki?
Yagaragaje ko Igihugu gishyigikiye urubyiruko kandi kikaba gishyigikiye abahanzi’’.
Yashoje ijambo rye yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Buravan gukomera muri ibi bihe bikomeye.
Leta y’u Rwanda ikaba yaragize uruhare rukomeye mu kohereza Buravan kujya kwivuza mu mahanga byananiranye.


Christophe Karenzi
