Umutoza Cliff Owuor wa APR BBC, intego ye ni ukwegukana igikombe cya shampiyona 2022

Share Now

 Ikipe ya APR BBC n’ imwe mu makipe y’umupira w’intoki yitabira shampiyona ya Basket ball mu Rwanda.  Mu myaka igera kuri 7 ishize urwego rwayo rwaragabanutse  kuburyo bugaragara ariko ubu  ikaba itangiye kuzamura urwego.

Mu kiganiro kirambuye Umutoza Cliff Owuor  yagiranye na Brightafrica.rw , yavuze ko ikipe afite ari nziza  itandukanye n’iyubushize , abakinnyi b’abanyarwanda bazamuye urwego cyane  guhera mu mwaka ushize kugeza ubu.

Yavuze ko mu mikino ya gicuti ibanziriza shampiyona (Pre- season) ngo nta banyamahanga yarafitemo kandi babyitwayemo neza.

Yagize ati ‘’Icyo gihe nta mukinnyi n’umwe w’umunyamahanga twari dufite twahanganye n’amakipe nka Patriots na REG. Ikipe yari nziza kandi twegukanye umwanya wa mbere muri iyo mikino’’.

Umutoza Cliff Owuor  yakomeje avuga ko Apr  Basket ball Club, yashoje imikino ibanza  (phase aller) 2022 ari iya mbere akaba yizere ko mu mikino yo kwishyura bazakomeza kwitwara neza  ku bakinnyi bafite.

Cliff yagize ati “Ntibizoroha ariko  ubonye uko abakinnyi bacu  bazamuye urwego bashobora no gukina imikino mpuzamahanga”.

Mu rwego rwo kongera amaraso muri iyi ikipe  y’ingabo z’Igihugu, Umutoza Cliff yavuze ko hari abakinnyi babiri  babonye. Barimo Valentine Onyango Nyakinda wo muri Kenya na Steven Perreire wo muri Centre Afrique.

Nyakinda yabakiniye ubushize  ku mukino na Patriots ariko ngo  yaje kugira imvune ku buryo ku mukino wabahuje na REG BBC atawubonetsemo.

Umutoza wa Apr BBC aratanga icyezere ku ikipe ye ko ishobora kwegukana igikombe cya Shampiyona  2022.

Umutoza Cliff akomeza avuga ko ikipe  abona zizamuha akazi gakomeye ni  REG BBC na Patriots BBC bagomba kuzacakirana mu mikino yo kwishyura.

Yagize ati ‘’Sinsuzuguye andi makipe ariko ayo makipe ntiyoroshye kandi natwe azasanga tubiteguye. Twafashe umwanya wo gutegura. Witegereje urwego rwa APR, icyerekezo ndetse n’intego dufite hari icyizere cy’ejo heza” .

Ku bijyaye n’irushanwa  mpuzamahanga rya Basket ball Africa (BAL),  umutoza Cliff Owuor, asanga uburyo ikipe ihagarariye  u Rwanda REG  yiteguye, ishobora kugera ku mukino wa nyuma n’ubwo itatwara  igikombe. Onyango wambaye nr 15 mu myitozo

Clif Owour  ni umunyakenya, yatangiye gukina basket ball afite imyaka 15 ari mu mashuri yisumbuye (High school) muri Kenya, nyuma yaho yaje gukinira amakipe atandukanye y’ibigo by’amashuri ndetse n’amakipe atandukanye.

Yakiniye ikipe ya Kenya Ports Bank Authority  aho we na bagenzi be bitwaye neza bagera mu majonjora y’igikombe cy’Afurika.

Muri za 2003 nibwo yatangiye amahugurwa yo gutoza amakipe aho yabonye uburyo  bwo kujya muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika   mu  gihe cy’amezi atandatu avanayo ubumenyi.

Coach Cliff

Cliff yavuze ko yabonye abatoza beza muri USA, aho byamufashije kugaruka mu gihugu cye atoza ikipe yo muri Kenya yitwa  Ulinzi.

Mu mikino ihuza amakipe y’Ingabo z’ibihugu  ‘’Military Games’’, ubuyobozi bwa APR BBC bwaramurabutswe,  bumusaba kuzaza kuyibera umutoza akaba yaraje kuyitoza bwa mbere mu mwaka wa 2005-2016.

Yasubiye mu gihugu cye agaruka mu mwaka ushize wa 2021 mu Rwanda  akaba arimo gutoza APR BBC.

Cliff afite inzozi cyangwa intego zo kuyigeza mu mikino ya BAL mu mwaka utaha akaba asaba abafana n’abakunzi bayo kuyiba hafi kugirango bagere kure.

Karenzi Christopher


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *