Tour du Rwanda 2023: Badilatti Matteo yegukanye intera ya 6

Share Now

,Rubavu-Gicumbi (157 km)

1. Badilatti Matteo 04h11’05”

2. Calzoni Walter 04h11’15”

3. Main Kent  04h11’17”

4. Mulubrhan Henok 04h11’19”

5. Blackmore Peter Joseph 04h11’19”

Urutonde rusange (938, 8 km)

1. Lecerf William Junior 23h52’09”

2. Budiak Anatolii  23h52’11”

3. Calzoni Walter 23h52’16”

4. De La Parte Victor 23h52’16”

5. Eyob Metkel 23h52’20”

6. Muhoza Eric 23h52’20”

7. Currie Logan 23h52’20”

8. Bizkarra Etxegibel  23h52’20”

9. Mulubrhan Henok 23h52’22”

10. Tolio Alex 23h52’31”

Muhoza Eric mu ntera 6 amaze gukoresha 23h52’20”

Imyanya Abanyarwanda bariho

23. Niyonkuru Samuel 24h08’55”

36. Masengesho 24h26’06”

50. Nsengimana Jean Bosco 24h50’21”

61. Hakizimana Felicien 25h27’20”

62. Nsengiyumva Shemu 25h31’05”

65. Bigirimana Jean Nepo 26h17’42”

Taliki 25-02-2023

Nyamata-Mont Kigali (115, 8 km)

Umusuwisi Badilatti Matteo ukinira ikipe ya Q36.5 Pro Cycling Team yo mu Busuwisi ni we wegukanye intera ya 6 ya Tour du Rwanda 2023, Umubiligi  Lecerf William Junior ukinira ikipe ya Soudal–Quick-Step Devo yo mu Bubiligi akomeza kuyobora isiganwa aho ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange.

Iyi ntera yakinwe kuri uyu wa Gatanu taliki 24 Gashyantare 2023, abasiganwa  bahagurukiye mu Karere ka Rubavu basoreza i Gicumbi  ku ntera   ya kilometero  157.

Badilatti Matteo ufite imyaka 30 y’amavuko yegukanye iyi ntera  akoresheje amasaha 4, iminota 11 n’amasegonda 5. Yakurikiwe na mugenzi we bakinana, Calzoni Walter ukomoka mu Butaliyani wakoresheje amasaha 4, iminota 11 n’amasegonda 15 naho ku mwanya wa 3 haza Main Kent wo muri Afurika y’Epfo wakoresheje amasaha 4, iminota 11 n’amasegonda 17.

Muri iyi ntera, umukinnyi w’Umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric ukinira Bike Aid akaba yasoreje ku mwanya wa 10 akoresheje amasaha 4, iminota 11 n’amasegonda 19.

Abakinnyi 5 ni bo batasoje iyi ntera ari bo Mugisha Moise (Rwanda), Vercher Matteo (Totalenergies), Carrick-Anderson Corran, Hicks James Dylan (Great Britain) na Kros Eric (South Africa)

Nyuma y’intera 6,  aho abasiganwa bamaze gukora intera ya kilometero 938. 8,  Umubiligi Lecerf William Junior ukinira ikipe ya Soudal–Quick-Step Devo yo mu Bubiligi ni we ukomeje kuyobora urutonde rusange aho amaze gukoresha amasaha 23, iminota 52 n’amasegonda 9. Akurikiwe na Budiak Anatolii umaze gukoresha amasaha 23, iminota 52 n’amasegonda 11.

 Umunyabigwi, Chis Froome ukinira ikipe ya IPT nyuma y’iyi ntera ya 6 ari ku mwanya wa 25 ku rutonde rusange aho amaze gukoresha amasaha 24, iminota 11 n’amasegonda 2 , hagati ye n’umukinnyi wa mbere harimo ikinyuranyo cy’iminota 18 n’amasegonda 53.

Harakinwa intera 7  ibanziriza iya nyuma

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 25 Gashyantare 2023 harakinwa intera ya 7 ari yo  ibanziriza iya nyuma (7). Abazihanwa barahagurukira i Nyamata mu Karere ka Bugesera bakomereze muri Kigali aho bantura mu hice bitandumanye basoreze kuri Mont Kigali bakoze intera ya kilometero 115,8.

Inzira  y’isiganwa

Nyamata -Karumuna-Gahanga-Nyanza-Kicukiro Centre – Sonatubes – Good Year – Alpha Palace – Kabeza – Rubirizi – Busanza – Airforce – Kanombe Hospital – Nyarugunga – Murindi – 15 – Economic Zone – Zindiro – Kimironko – Kibagabaga – Mu Kabuga – UTEXRWA – Kinamba – Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi – ULK – Beretwari – Kagugu – Batsinda – Gasanze  – Nyacyonga – Gatsata – Nyabugogo- Poids Lourds – Kanogo – Rugunga – Rwampara – Kuri 40 – Tapis Rouge – Ku rya nyuma – Mont Kigali – Norvege Karama – Ruriba –  Nyabugogo- Kimisagara- Kwa Mutwe – Kuri 40 – Tapis Rouge-Mont Kigali (Basoza).

Lecerf William Junior niwe uyoboye abandi muri Tour du Rwanda

Brightafrica


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *