Umunyemari Paul Muvunyi wayoboye Rayon Sports na Rtd Col Ruzibiza batawe muri yombi

Share Now

Paul Muvunyi yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane barimo Paul Muvunyi, wahoze ari Umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports, akaba n’umwe mu banyemari bakomeye mu gihugu.

Amakuru agaragaza k Muvunyi na bagenzi be bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Usibye Muvunyi, hafunzwe Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuba Umuyobozi ushinzwe Ingabo mu Karere ka Karongi ndetse mu 2015 yari Umuyobozi wa Brigade ya 307 yakoreraga mu Ntara y’Uburengerazuba.

Hafunzwe kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien.

Rtd Col Ruzibiza Eugène nawe yatawe muri yombi muri dosiye imwe na Paul Muvunyi

Tariki ya 24 Ukuboza nibwo batawe muri yombi bazira icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano. Inzego zibishinzwe zikaba  ziri mu gikorwa cy’iperereza.

Paul Muvunyi ni umunyemari mu by’amahoteli. Mu Karere ka Karongi aho umwe mu bo bafunganywe ayobora, ahafite hoteli y’akataraboneka yitwa Kivu Safari Lodge iri mu Murenge wa Gishyita. Yatashywe mu 2016 itwaye miliyari 1,2 Frw.


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *