Bigoranye, Amavubi yahawe ikarita itukura yongeye kunganya na Cap-Vert

Share Now

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanganyije n’iya Cap-Vert ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Amavubi yaherukaga kunganyiriza i Praia, yagowe n’uyu mukino wo kwishyura wabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri, aho abakinnyi bakoze amakosa menshi mu minota ya mbere.

Uburyo bwa mbere Amavubi yabonye ni ubwo ku munota wa gatandatu, aho Kagere Meddie yagerageje ishoti n’imoso ku mupira yari ahawe na Niyonzima Haruna, ariko umupira unyura inyuma y’izamu.

Abakinnyi basatira ba Cap-Vert barimo Ryan Mendes na Lisandro Semedo, bashyize ba myugariro b’Amavubi ku gitutu, ariko umunyezamu Kwizera Olivier akomeza kubyitwaramo neza.

Ikipe y’u Rwanda yasigaye mu kibuga ari abakinnyi 10 ubwo ku munota wa 28, Niyonzima Ally yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma y’uko iya mbere yayibonye ku munota wa 11, akiniye nabi Nuno Borges.

Cap-Vert na yo yakomeje gushaka igitego ndetse ibona amahirwe yo gutsinda mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, ariko Jamiro Monteiro warebanaga n’izamu, atera umupira hejuru yaryo.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku Amavubi, Mashami Vincent akuramo Meddie Kagere wasimbuwe na Muhire Kevin mu gihe ku munota wa 56, Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbura Jacques Tuyisenge wagize imvune.

Izi mpinduka ntabwo zafashije Mashami cyane kuko n’ubundi yakomeje gusatirwa cyane ariko umunyezamu Kwizera Olivier ntiyorohera ubusatirizi bwa Cap-Vert.

Kwinjira mu kibuga kwa Nshuti Dominique Savio, byahaye imbaraga Amavubi yanyuzagamo agasatira nubwo nta buryo bukomeye bugana mu izamu yabonye.

Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe irebye mu izamu, u Rwanda rukomeza kuba ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri mu mikino ine.

Cameroun iyoboye itsinda n’amanota 10, ikurikiwe na Cap-Vert ifite amanota ane, aho iyanganya na Mozambique ifite umwenda w’ibitego bitatu.

Ikipe y’u Rwanda ni yo ya nyuma mu itsinda F n’amanota abiri mu mikino ine, aho irushawa amanota abiri na Cap-Vert na Mozambique, zifite amanota ane mu gihe Cameroun ifite amanota 10.

Amavubi azasubira mu kibuga muri Werurwe, aho azakirwa na Cameroun, akanakira Mozambique mu mikino ibiri yaba asabwa gutsinda kugira ngo ajye mu Gikombe cya Afurika kizaba mu 2022.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Amavubi: Kwizera Oilivier, Ombarenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Mukunzi Yannick, Ally Niyonzima, Bizimana Djihad, Haruna Niyonzima (c), Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie

Rwanda

Cap-Vert: Vozinha Dias, Stopira Santos Tavares, Steven Fortes, Carlos Ponck, Steve Furtado, Nuno Borges, Jamiro Monteiro, Ryan Mendes (C), Lisandro Semedo, Willis Furtado na Julio Tabares.

Ubwanditsi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *